Pasiteri n’umugore we barashinjwa kuboloka umukirisitu kuri whatsapp nyuma y’uko aretse gusengera mu rusengero rwabo.

Umugabo wo mu gihugu cya Nijeriya ukoresha amazina ya AbujaLagosBoy yaganiriye abamukurikira kuri urwo rubuga, ababwira uburyo Pasiteri n’umugore we bamubolotse kuri whatsapp. Intandaro ikaba y’uko ngo yaretse gusengera mu rusengero rwabo bayobora.

Uyu mukirisitu avuga ko mu by’ukuri yabonye icyerekezo cye kidahura n’ibyo Pasiteri n’umugore we batekereza. Niko guhitamo uko yatandukana nabo n’itorero ryabo mu mahoro ndetse arabibamenyesha baramusengera bemera gutandukana nawe.

N’ubwo yabamenyesheje ko atandukanye nabo ndetse bakanamusengera, ngo yabasigiye undi mukirisitu yizeye wo kumusimbura akajya akora imirimo nka 70% y’ibyo yakoraga muri iri torero. Nyuma ngo yaje gutungurwa no kubona Pasiteri n’umugore we baramubolotse kuri whatsapp we akabona ko batishimiye ko yaretse kujya gusengera mu rusengero rwabo.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.