Pasiteri Bello ngo abona ubukene buterwa n’ibyaha abantu bakora

Umuvugabutumwa akanaba umukozi w’Imana Pasiteri Bello wo mu itorero RCCG ryo mu mugi wa Lagos wo muri Nijeriya yatangaje abantu, kuri we ngo abona ubukene buterwa n’ibyaha abantu bakora bityo umujinya w’Imana ukabageraho ukabateza gutindahara.

Mu kibwirizwa cy’ijambo ry’Imana uyu mukozi wayo Pasiteri Bello yasobanuriye imbaga y’Abakirisito basengera mu itorero rye ko ubukire ari impano y’Imana ku bantu bayo bakiranuka naho ubukene bukaba umwaku ku bandi bantu nabo b’abanyabyaha. Ubukene ngo ni nk’umuvumo ku banyabyaha kubera bakora ibyo uwiteka yanga.

Ashimangira ibi, uyu mukozi w’Imana yavuze ko nta mwana w’Imana nyawe uhura n’ubukene ariko ngo abanyabyaha bo bazajya bakomeza kubabazwa kuko ibyaha ari umuvumo. Pasiteri Bello yigisha muri Kaminuza ya UNILAG iri mu murwa wa Lagos ho muri Nijeriya. Avuga ko ubukene ku banyabyaha buterwa n’ibintu byinshi birimo ubunebwe, ibyaha, umuvumo, kudashima, gupfusha ubusa ibyo ufite, n’ibindi byinshi.

Pasiteri Bello avuga ko ubukene n’ubukire, umuvumo n’umugisha byose ari imbuto ziva ku kubaha Imana no kutayubaha. Ngo uwubaha Imana agira umugisha naho utayubaha agahura n’umuvumo aribyo bimutera ubukene. Ni amagambo yatangaje yifashishije imirongo yo muri Bibiliya igitabo kivuga ijambo ry’Imana. Pasiteri Bello akavuga ko ubukene buva ku cyaha umuntu yakoze kikamutandukanya n’Imana muri Edeni.

Uyu mukozi w’Imana yagiriye inama abakirisitu yo kwirinda ubunebwe ndetse n’umururumba ngo kuko ari byo bituma batanatanga amaturo. Yabagiriye inama nyinshi zishobora kubageza ki bukire no guhirwa zirimo kubaha no gusenga.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani