Hirya no hino ku isi buri gihugu kiba gifite ibyanya bitandukanye bikurura ba mukerarugendo aho usanga harimo n’ inyamaswa zitandukanye yewe nyinshi ari inkazi , umwe mu bakerarugendo wari utangiye gukorakora ku intare yamukoreye ibintu biteye ubwoba aho yahise imuruma urutoki rwenda kuvaho.
Mu mashusho yasakaye ku rubuga rwa Instagram agaragaza umukerarugendo wo muri Jamaica wari wajyanye n’ inshuti ze gusura agace kororerwamo inyamaswa maze ubwo yageragezaga gukinisha iyi ntare ayereka urukundo imuhekenya urutoki rwenda gucika.
Uyu mugabo mu mashusho yumvikanaga asakuza atabaza ngo arebe ko intare yamurekura ariko birangira irumye urutoki irusigarana mu kanwa maze uwo mukerarugendo na we agwa hasi.
Mu Rwanda kandi naho dufite ubukerarugendo bushingiye ku nyamanswa aho inyinshi ziba muri parike y’ igihugu y’ Akagera ndetse no mu Birunga habamo ingagi.
Mu gihe bamwe mu bakerarugendo baba bagiye kuzisura bakunda gushaka kwifotozanya na zo bazikorakora ariko si kenshi ko zihita zifata umwanzuto wo kubaruma.