Pamella umukunzi wa The Ben yagize ubwoba bukomeye bw’abakobwa b’iBurundi ahita asaba ikintu gikomeye umugabo we

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben afite ibitaramo bibiri mugihugu cy’u Burundi mbere y’uko ajyayo umukunzi we Pamella yamusabye ikintu gikomeye.

Pamella umukunzi wa The Ben abinyujije kuri Instagram yabajije umugabo we The Ben niba yakwemera ko bajyana i Burundi kuko ahakumbuye cyane.

Ati “The Ben ese nshobora kuza tukajyana mukunzi? Nkunda u Burundi nahoze nifuza kubusura kuva kera.”

The Ben na we yahise abyakirana yombi maze ati “ndakwinginze ngwino tujyane. Ndashaka kukubonayo.”

Tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben hazaba igitaramo cyiswe “Meet & Greet” aho abazaza muri icyo gitaramo bazagira amahirwe yo kuba bahura n’uyu muhanzi bagasuhuzanya.

Tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazaba igitaramo nyirizina aho kwinjira muriki gitaramo bizaba bihenze cyane kuko harimo n’itike irengeje miliyoni.

The Ben akaba amaze iminsi mu Rwanda aho yaje aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana.

Aba bombi bikaba biteganyijweko bazakora ubukwe vuba bakabana nk’umugabo n’umugore.

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga