Ouganda: 13 barimo abasifuzi 10 bagizwe ibicibwa bazira kugena ibiva mu mikino

Ishyirahamwe ry’Umupura w’Amaguru muri Ouganda, FUFA rifatanyije na FIFA bahannye abantu 13 barimo n’abasifuzi 10 nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukorana n’ikompanyi yo muri Afurika y’Epfo ikora ibyo gutega ariko ikanagena uko imikino irangira mu bihe bitandukanye.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’igihe bakorwaho iperereza maze umukinnyi umwe, abayobozi babiri ndetse n’abasifuzi 10 bahamywa amakosa yo kugena uko imikino y’icyiciro cya kabiri mu bagabo n’abagore irangira.

Aba bose bahawe ibihano byo guhagarikwa iminsi 90 y’agateganyo, ingana n’amezi atatu.

Charles Twine umwe mu bagize akanama gakuriye ubutasi yahamije iby’aya makuru kuri uyu wa Kabiri maze agira ati “Twakiriye amakuru menshi atarutse mu rwego rw’ubutasi twashyizeho, abo dukorana ndetse n’abandi bantu benshi batandukanye batubwira iby’iyi ngeso ivugwa mu mupira wa Ouganda.”

Nyuma y’uko inzego zitandukanye zihagurutse, ku bufatanye n’Urukiko Nkemurampaka rwa Ruhago mu Busuwisi, bafashe umwanya wo kubahagarika iminsi 90 y’agateganyo, ingana n’amezi atatu batagaragara mu bikorwa bya ruhago.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Ouganda rikomeza rivuga ko ibi atari ubwa mbere bigaragaye mu mupira wa Ouganda kuko no mu myaka ihise byarabaga. Igihe kitazibagirana kuri iyi ngingo, ni muri 2003 ubwo ikipe ya Villa inabitse igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, yatsinze ibitego 22-1 mu mukino wagombaga kugena utwara igikombe cya 2003.

Iki kandi bitangazwa ko cyabaye icyasha kuri Ouganda nk’igihugu cyatanze ubusabe mu kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027, aho iki gihugu cyatanze ubusabe gifatanyije na Kenya ndetse na Tanzania.

Ouganda yagize igitotsi mu gihe yari yitezweho kwifatanya n’ibihugu bya Kenya na Tanzania mu kwakira Igikombe cya Afurika, AFCON 2027!

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]