Okkama yamaze gutangaza igihe azashyirira hanze umuzingo w’indirimbo ‘EP’ ye ya mbere

Umuhanzi nyarwanda Okkama nyuma yo guteguza abafana be umuzingo w’indirimbo ‘Ep’ ari hafi gushyira hanze, yamaze gutangaza ko azayishyira hanze mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2024.

Mu kiganiro Okkama aheruka kugirana na radio Rwanda yatangaje ko afite Ep iriho indirimbo umunani yenda gushyira hanze ndetse ko mu gihe cya vuba aratangaza itariki azayishyirira hanze.

Iyi akaba ariyo Ep ye ya mbere agiye gushyira hanze mu gihe kingana n’imyaka itatu amaze mu muziki akaba yarayise Ahwiii.

Okkama Kandi aherutse gutangaza ko kugeza ubu nyuma yo gutandukana Metafro ubu wundi nta mujyanama aragira umufasha mu bikorwa bye bya muzika gusa avuga ko afite itsinda bakorana ndetse bamaze igihe bakorana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamaze gutangaza ko ku itariki ya kabiri mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2024 ari bwo adashyira hanze iyi Ep ye ya mbere yise Ahwiiii ikazaba igizwe n’indirimbo umunani.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga