Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Brazil, Suellen Carey yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yasabye gatanya nyuma y’umwaka umwe arikoroje akiyemeza kurushinga na we ubwe aho kurongorwa n’umugabo nk’uko abandi bakobwa baba babyifuza.
Umunyamideli ukomeye akaba na rutwitsi ku mbuga nnkoranyambaga Suellen Carey, wamenyekanye cyane mu mwaka ushize kubera kwirongora cyangwa se gushyingirwa ku giti cye nta mugabo, kuri ubu yasabye gatanya y’urushako rwe avuga ko afite irungu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Suellen yavuze ku byamubayeho mu rushako rwe ndetse n’icyamuteye guhitamo kurureka. Yavuze ko yari yiteze byinshi kuri we ntabibone, bityo akumva arambiwe cyane urukundo rwe.
Yavuze kandi ko inshuro nyinshi yumvaga afite irungu, bigatuma yumva ko akeneye umufasha nyawe mu buzima.
Yakomeje agira ati: “Kwisuzuma no gutekereza ni ngombwa.” Yavuze kandi ko kwishaka(sologamy) no kwiyemeza kwibana bifite na byo bitoroshye.
Icyakora, Suellen asa nkaho yafashe iki cyemezo kitoroshye mu buzima bwe nk’isomo ry’ingenzi kuko avuga ko umuntu agomba kumenya igihe cyo kurangiza ibyo arimo, mu gihe bitarimo kugenda neza.
Amakuru y’ikinyamakuru Time Of India avuga ko kandi uyu mugore wo muri Brazil yafashe icyo kemezo nyuma yo kugabira inshuro icumi n’abahanga mu by’imitekerereze bamwemeje ko kureka urwo rushako rwe ari byo bizamubohora.
Suellen umwaka ushize yahise kwirongora aho kurongorwa n’umugabo nk’uko abandi bakobwa baba babyifuza