Nyuma y’uko Rayon Sports yumvikanye na Heritier Luvumbu, indi kipe yo mu Rwanda igiye gutera gapapu aho yamwemereye kumukubira amafaranga inshuro ebyiri

Ikipe ya AS Kigali yatangiye ibiganiro na Heritier Luvumbu wari waramaze kumvikana na Rayon Sports kuyigarukamo akayikinira igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Mu cyumweru gishize nibwo amakuru yatangiye gucicikana mu bitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda ko Heritier Luvumbu azagaruka muri Rayon Sports muri Mutarama umwaka utaha akazazana na Youssef Rharb ukomoka mu gihugu cya Morocco.

Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali imenye ko Luvumbu agiye kugaruka mu Rwanda yahise itangira kumuganiriza, bikaba bivugwa ko yamwemereye kuzamukubira inshuro ebyiri ku mafaranga yari yumvikanye na Rayon Sports.

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 29, ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane muri CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Yakiniye amakipe arimo Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc.

Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports tariki 24 Mata 2021, nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise yerekeza ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe. Kugeza ubu nta kipe yari afite.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?