Nyuma yuko M23 ikajije umurego kurugamba ndetse ikagaragaza icyo yifuza, Kurubu perezida Tshisekedi yahawe amahirwe yanyuma na M23. Soma witonze!

Abarwanyi ba M23 bamaze igihe barigaruriye tumwe muduce dutandukanye twa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse uko iminsi igenda ishira aba barwanyi bakomeza kugenda bagaragaza ko ari ntakorwaho muduce bigaruriye ndetse bagakomeza no gukaza umurego ngo bafate utundi duce nubwo urugamba rutoroshye. kugeza ubu abatuye muduce twa Goma no munkengero zayo, bakomeje ghuhangayikishwa n’ibikorwa by’aba barwanyi badahwema kugaragaza ko ari ntakorwaho muri akagace.

Nubwo kandi aba barwanyi batangaje ko batazigera bashyira intwaro hasi kugeza bahawe ibyo bari kurwanira, leta ya Congo nayo yarahiye ko itazigera ikemura iki kibazo munzira y’amahoro ngo kuko kubwayo ifata aba barwanyi ba M23 nk’ibyihebe bishaka kwangiza umutekano n’ubusugire bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. nubwo kandi Perezida wakino gihugu atangaza ibyo, aba barwanyi ntibahwema kumucecekesha bakoresheje inzira ya gisirikare nkuko nawe ubwe yabyifuje.

Kumunsi wo kuwa3 ubwo abasirikare bakomoka mugihugu cy’uburundi bageraga muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo baje gufasha igisirikare cya leta FARDC muguhangana n’aba barwanyi, igitero aba basirikare bagabye kubarwanyi ba M23 cyasize utundi duce tugera muri 2 tugiye mumaboko ya M23 ndetse basaba leta ko ikizatuma bagabanya ubukana n’umuvuduko kuri runo rugamba, ngo nuko leta yakwemera kumvikana n’aba barwanyi maze bagahabwa ibyo bashaka bakabona kuba bareka intambara.

Iyinkuru yo kuyoboka inzira y’ibiganiro niyo yambere perezida Felix Tshisekedi adakozwa ahubwo akavuga ko azatabaza amahanga yose kugeza igihe yirukanye abo we yita ibyihebe. kurubu rero uyumuyobozi yabaye nkuhabwa amahirwe yanyuma n’aba barwanyi bongera kumusaba ko niba akunda abaturage ayoboye akwiriye kwemera inzira y’amahoro bitaba ibyo akaba yakurwa kubutegetsi n’aba barwanyi kandi nyamara imirwanire yabo n’imyitwarire bagira kurugamba, bigaragaza ko icyo bashaka cyose bakigeraho byoroshye.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda