Nyuma yuko APR FC yigobotoye umunzani w’i Rwamagana, ubutumwa bukomeye bwoherejwe munzove kwa Rayon Sport. Soma witonze

Ikipe ya APR FC nyuma yuko iciriwe akarurutega n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bakavuga ko iyikipe yaba idashoboye, kurubu imaze gucika umunzani yashyirwagaho wo kuba itarenga i rwamagana ngo ibashe gutsinda iyikipe kumukino w’umunsi wa 4 wa Championa. nubwo uyumukino utari woroshye, ariko iyikipe ikaba yabashije gutsinda iyikipe ya Rwamagana ikayitsinda ibitego bigera kuri 3-2 ndetse igahita ishimangira ko ifite gahuda yo gukurikira ikipe ya Rayon Sport.

Ayamakipe abiri yakiniye hanze y’umujyi wa Kigali ariko akaba asanzwe ahanganira ibikombe ndetse nayo ubwayo akaba asanzwe ahangana cyane, kurubu ikipe ya Rayon Sport ikaba yarakoze ibyo yarimaze imyaka igera kuri 4 idakora aho imaze imikino igera kuri 4 yose iyitsinda ndetse dushingiye kumateka igihe cyose iyikipe yakoze nkibi yatwaraga igikombe cya Championa. kurubu rero ikipe ya APR FC ikomeje kugaragaza ko ari intare muri Championa yo mu Rwanda ariko kandi igakomeza kugenda itegwa imikino mpuzamahanga cyane ko muri iyomikino iyikipe yakomeje kuba insina ngufi kuko itajya irenga imikino y’amajonjora ibanza yanaharenga imikino ikurikiyeho igatsindwa umuba w’ibitego.

Nkwibutseko Championa y’icyiciro cyambere mumupira w’amaguru hano mu Rwanda igeze kumunsi wayo wa 4 aho amakipe yose amaze gukina imikino yose uko ari 4 uretse ikipe ya APR na AS Kigali kuberako zari ziri mumarushanwa nyafurika.ikindi wamenya kandi nuko kumunsi wa 4 wa Championa habashije kuboneka ibitego bigera kuri 30 byose akaba ari andi mateka akomeye abaye nkayiyanditse muri Ruhago nyarwanda.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?