Umukunnyi wa Rayon Sports wari umaze iminsi yaraburiwe irengero kubera ko yari agiye kwerekeza i Burayi yongeye kugaruka mu myitozo.
Ku munsi wejo hashize kuwa gatatu ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino uri muri iyi wikendi n’ikipe ya Marine FC hamwe na final y’igikombe cy’amahoro iteganyirijwe tariki 3 kamena 2023. Abakinnyi bose ba Rayon Sports bakoze ndetse iyi kipe inagarura umukunnyi wayo byavugwaga ko agiye kwerekeza i Burayi.
Hashize iminsi tubatangarije ko umukunnyi wo hagati muri Rayon Sports Nishimwe Blaize agiye kwerekeza kumugabane w’iburayi ndetse no gukomeza gukina muri iyi kipe byasaga nkaho atazagaruka ariko ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo uyu musore nawe yaratunguranye agaragara arimo gukorana n’abandi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igikomeje gutuma kugeza ubu Blaize atarajyenda cyangwa niba harajemo ibindi bibazo akaba ari byo bitumye yongera kugaruka muri iyi kipe, gusa bisa nkaho ubuyobozi ndetse n’abatoza bamaze kumwibagirwa nubwo yari umukunnyi mwiza Rayon Sports ifite.
Ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru, irakina umukino wa Shampiyona n’ikipe ya Marine FC ariko uzaba ari umukino ubona ko ku ikipe ya Rayon Sports ntakintu umaze bijyanye n’umwanya iriho ikaba yaramaze kuva ku gikombe ariko ikipe ya Marine FC yo kubera igihangana no kuba yaguma mu cyiciro cya mbere bisa nkaho umukino uzaba ukomeye cyane.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona n’amanota 55 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 57 Izi zose ziherekeje Kiyovu Sports kugeza ubu iyoboye urutonde n’amanota 60. Ikipe ya Rayon Sports nubwo iri kuri uyu mwanya izanakina final tariki 3 kamena 2023 n’ikipe ya APR FC.