Nyuma yo kudahamagarwa mumavubi,Ombolenga Fitina aratabarizwa. ese byamugendekeye gute? Soma inkuru irambuye!

Nyuma yokumara imyaka irenga 3 ahora ahamagarwa mu ikipe y’igihugu amavubi, Fitina Ombolenga Myugariro wa APR FC aratabarizwa n’abafana ba APR FC nyuma yuko hasohotse urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu ikipe y’igihugu amavubi nyamara uyumusore ntaboneke mo mugihe asanzwe ari ntakorwaho muri ba Myugariro ba APR FC asanzwe akinira ndetse na APR FC.wakwibaza se ngo niki cyaba cyateye aba bafana gutabaza? komeza usome iyinkuru urayingiza wasobanukiwe.

Ubwo ikipe y’igihugu amavubi iheruka guhamagara abakinnyi yagomba kwifashisha mumikino yakinnye harimo nuwo yakinnye na Senegal, uyu myugariro yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko ntiyaza kugira amahirwe yo kuba yajya mukibuga ndetse naho yagiye mukibuga akaba yarajyagamo ari umusimbura. ibi byatumye ikipe akinamo ya APR FC itekereza kukuba yamusimbuza uwari wamwicaje mu ikipe y’igihugu Ally Serumogo usanzwe ukinira ikipe ya Kiyovu Sport, ariko ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buza gufatirana buhita bumwongerera amasezerano nuko ikipe ya APR FC iba imubuze gutyo.

Uyumusore reo usanzwe uri mubahanga hano mu Rwanda, icyateye abafana kuba batabaza ubuyobozi, nuko bari gushidikanya kubushobozi bwe muri uyumwaka w’imikino aho bo bavuga ko uyumusore atagifite imbaraga nkizo yahoranye mbere ngo kuberako uyumusore yaba yarangiwe kuba yakwerekeza hanze y’u Rwanda aho hari amakipe yamwifuzaga nka AS Far Rabat yo mugihugu cya Maroc ariko bikaza kwanga uyumusore ntajyeyo ngo ndetse ikaba ariyo ntandaro yo kuba yasubira inyuma bigaragarira buriwese.

Ibi rero byatumye aba bafana bafata iyambere mugusaba ubuyobozi kuba bwatekereza kuzana umusore ukiri muto aho benshi bemeza ko umusore witwa Marc Nkubana usanzwe akinira ikipe ya Gasogi Unite yaza kandi akaba yaba umusimbura mwiza w’uyumusore noneho Ombolenga akazajya ahabwa iminota mike ngo ugereranije nuko uyumusore yahaye ikipe ya APR FC ibyo yarafite ngo ariko mugihe babonako asubiye inyuma bakwiriye kumureka akajya kwishakira aho yishimiye ngo aho kugirango azajye guteza ikibazo ikipe ya APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda