Ikipe ya As Kigali isanzwe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali yatumije Inama y’inteko rusange idasanzwe igomba kureberwamo ahazaza hikipe, ndetse izakorerwamo n’amatora ya Komite Nyobozi.
Mu ibaruwa bashyize hanze babinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo, nanditse bati:
Mu byitezwe nabantu benshi harimo ko uwahoze ayobora iyi kipe Shema Fabrice ariwe uzingingwa akayisubirana, cyane ko impamvu yari yatumye asezera ari uko yari yatereranwe n’Umujyi was Kigali, ibi byatumaga asohora amafaranga menshi Ku giti ke.
As Kigali ikeneye kandi kugura abakinnyi bashya kuko abo yari ifite umwaka ushize bigiriye mu makipe atandukanye cyane cyane abari barangije amasezerano.