Nyuma yo gutsindwa na Police FC, Perezida wa Rayon Sports yakoresheje amagambo akomeye aburira abakinnyi 15 ko nibakomeza gukina nk’abatazi icyo bashaka bazirukanwa

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Raphael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria na rutahizamu Moussa Camara bari mu bakinnyi bazatandukana na Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro irateganya kuzirukana umukinnyi uwo ari we wese uzaba ataratanze umusaruro ushimishije.

Mu bakinnyi bazerekwa umuryango uyisohokamo ni Hategekimana Bonheur, Twagirumukiza Aman, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise, Paul Were Ooko, Boubacar Traore, Moussa Camara, Nishimwe Blaise na Musa Esenu.

Hari n’abandi bakinnyi batandukanye bari gusoza amasezerano bashobora kutazapfa kuyongera barimo Essomba Leandre Willy Onana, Heritier Luvumbu na Joachiam Ojera.

Iyi kipe nayo yatangiye kurambagiza abakinnyi bakomeye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 barimo Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports n’abandi benshi kandi bafite impano idashidikanywaho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda