Nyuma yo gutabwa, Sugira Ernest yabonye ubwami i Nyamirambo ahahurira n’abarimo Emmanuel Okwi

Sugira Ernest na Emmanuel Okwi bagiye guhurira muri Kiyovu Sports!

Ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi bashya izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25 barimo rutahizamu Sugira Ernest uherutse guhezwa mu ikipe ya AS Kigali, mu gihe iyi kipe igitegereje rutahizamu w’Umunya-Ouganda, Emmanuel Arnold Okwi uzaba asubiye muri Kiyovu Sports yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2021/22. 

Uretse Emmanuel Arnold Okwi biteganyije ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Sugira Ernest we n’abarimo Nsanzimfura Keddy bamaze gusinyira Kiyovu Sports.

Ni ibyabereye mu muhango wo kwerekana abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye kuri uyu Gatanu taliki ya 9 Kanama 2024.

Muri uyu muhango, ubwo uyu rutahizamu ukunze gutazirwa “Rutahizamu w’Abanyarwanda” yahamagarwaga ngo yerekwe abakunzi ba Kiyovu Sports, yakiranywe amashyi menshi cyane bamwereka ko bamwishimiye n’urugwiro.

Sugira Ernest uza ku mwanya wa gatandatu mu batsindiye Ikipe y’Igihugu Amavubi ibitego byinshi [12], mu ijambo rye rito yababwiye abakunzi b’iyi kipe ko agiye kubaha ibyo afite.

Ati “Njyewe n’umutima wanjye ntabwo nari nzi igihe nzazira muri Kiyovu Sports, ndabashimira uko mwanyakiriye igihe ni iki ngo mbahe ibyo mfite byose.” Abajijwe niba yiteguye gutanga ibyo afite cyane ko ataherukaga mu kibuga, yagize ati “Bizagaragarira mu kibuga.”

Sugira Ernest akaba yaherukaga mu kibuga muri 2022 ubwo yatandukanaga na Al Wahda yo Syria. Yakiniye amakipe atandukanye nka AS Muhanga, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo.

Ni mu gihe Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Arnold Okwi we yasubiye muri Kiyovu Sports yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona yakira AS Kigali ku wa Gatanu, taliki 16 Kanama 2024 saa 15h00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Sugira Ernest na Emmanuel Okwi bagiye guhurira muri Kiyovu Sports!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya