Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba Mu Rugamba, Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yageze i Kigali aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports FC.
Uyu musore ukomoka i Burundi yari amaze igihe iwabo mu Burundi aho yari mu kiruhuko yafatanyaga n’imikino ya gishuti. Uyu rero yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024.
Ni nyuma y’uko Rukundo Abdourahman bakunze kwita “Paplay” wagombaga kugera mu Rwanda n’indege ya saa 00h30 yahuye na birantega mu nzira mu gihugu cya Kenya maze indege igakererwa, bikaba ngombwa ko ahaguruka muri Kenya saa Kumi n’Imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Kuri ubu ari i Kigali mu Rwanda aho agomba gusinyira Rayon Sports bitaregenze kuri uyu wa Gatanu.
Rukundo watsinze ibitego 12 agatanga n’imipira icyenda yabibyaye muri Shampiyona y’u Rwanda, yatanzweho miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho aza gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.
Yaje mu Amagaju FC yari akinafitiye amasezerano y’umwaka umwe muri 2023 iyi kipe y’i Nyamagabe ikizamuka mu cyiciro cya mbere avuye muri Shampiyona y’Igihugu y’u Burundi. Mu mwaka wa 2020-2021 yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi i Burundi [15] mu ikipe ya Kayanza United.