Nyuma ya Moussa Camara undi mukinnyi wa Rayon Sports akomeje gushinjwa na bagenzi be kugambanira ikipe kugira ngo APR FC izatware igikombe cya shampiyona

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Nishimwe Blaise ntabwo ari gukora imyitozo ndetse ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo buzi aho ari.

Uyu mukinnyi ukunda kurangwa n’imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga ntabwo ari inshuro ya mbere yanze kwitabira imyitozo muri Rayon Sports kuko akunda kubikora inshuro nyinshi.

Amakuru dukesha Radio Flash FM ni uko Nishimwe Blaise ubuyobozi bwa Rayon Sports butazi aho ari kuko yakuyeho telefone, bikaba bivugwa ko atishimiye kuba iyi kipe itari yabahemba ukwezi gushize kwa Gashyantare.

Nishimwe Blaise arabura amezi akabakaba ane gusa ngo asoze amasezerano y’imyaka itatu yari yasinye muri 2020 ubwo yari avuye mu ikipe ya Marines FC.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]