Nyina wa Miss Iradukunda Elsa mu marira menshi yatakambiye Madame Jeannette Kagame ngo umwana we afungurwe[INKURU].

Nyina wa Miss Iradukunda Elsa yatakambiye Madame Jeannette Kagame ngo amufashe uyu mukobwa we ufunzwe afungurwe aho ahamya ko azira ubusa.

Nkuko twabibatangarije Ku munsi wejo nibwo haje inkuru y’uko Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

Nkuko bikomeje gusobanurwa,Bivugwa ko uyu mukobwa yakoresheje Notaire akanyura muri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ngo banyomoze ubuhamya bw’ibyo bakorewe na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bifatanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mukandekezi Christine, umubyeyi wa Iradukunda Elsa, yabwiye itangazamakuru ko umwana we ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022 avuye gusenga ari bwo umwana wabo yabahamagaye ababwira ko agiye kwitaba RIB, bigeze ni njoro atarataha biba ngombwa ko ajya kumureba ariko nabwo ntiyamutahana.

Ati “umwana yavuye mu rugo ejo agiye gusenga, noneho aza kuduhamagara atubwira ko RIB imuhamagaye, turicara turategereza, tukajya duhamagara kuri telefoni tukumva ntiriho, bigeze saa mbili z’ijoro ndavuga nti sinaguma gutya, numva ubwoba, ndahaguruka njyayo kubaza.”

Avuga ko yagezeyo asangayo abandi bakobwa bo muri Miss Rwanda nabo bahamagaye, bamubaza uwo aje kureba ababwira ko aje kureba umwana we Iradukunda Elsa, ngo bigeze mu ma saa 21h 30’ bongera kumubaza uwo yaje kureba.

Ati “bambajije uwo naje kureba, ndababwira, bambaza icyo dupfana mbabwira ko ari umwana wanjye, baragenda hashize umwanya baragaruka barambwira ngo Elsa turamugumana, biranyobera, sinamenya ibyo ari byo, ntibambwiye icyo bamuhamagariye, nta n’icyo nari nzi cyatuma bamuhamagara.”

Mu ijambio rye Yakomeje avuga ko akeka ko bifite aho bihuriye n’ifungwa rya Prince Kid kuko hari inyandiko banditse bagaragaza ibyo bakorewe na Prince Kid, aho ibaruwa ye yagaragaye we yahakanye ko nta hohoterwa yakorewe ndetse ko ibyo yemerewe byose yabihawe.

Yavuze kandi ko abandi bakobwa bo banditse inyandiko nk’iyi ko bo barekuwe we agasigaramo (bivugwa ko ari we wababwiye guhindura ubuhamya bari batanze).

Yavuze ko kandi ibimaze iminsi bivugwa ko umwana we atwite inda ya Prince Kidi atari byo ndetse atakambira Madame Jeannette Kagame kumufasha Iradukunda Elsa agafungurwa.

Ati “twabyumvise gutyo, nk’umwana wanjye ibyo ng’ibyo ntabwo biriho, ntabwo atwite. Sinzi icyo azira nanjye nkeneye kukimenya. Nifuza ko, mbibwiye ababyeyi bose bazi akababaro k’umubyeyi umwana we ufunzwe atazi icyo azira, ababyeyi bose babyumve, bansabira na Nyakubahwa Jeannette Kagame amfashe andebere umwana, kuko birababaje cyane, umwana kubeshyerwa ngo aratwite.”

“Bikavugwa ahantu hose, mu itangazamakuru rwose amfashe arebe ukuntu arengera uriya mukobwa wanjye, ni umwana w’umunyarwandakazi, ni umwana ukora ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda, ni umwana witangira igihugu, rwose bamfashe bamboherere umwana kuko arazira ubusa.”

Mubyukuri Nyuma y’ifungwa rya Prince Kid nibwo byavuzwe cyane ko we na Elsa bari bafitanye umubano udasanzwe kuva yatorwa ndetse ko bakundana bari mu myiteguro y’ubukwe, ari na bwo byavuzwe ko Iradukunda Elsa atwite inda ya Prince Kid.

Nibyinsi byavuzwe kuri uyu Elsa gusa nanone ubuhamya bwose n’ibyemezo dukomeje kubiharira ababifite mu nshingano kugira ngo berekane aho ukuri kuri natwe dukomeje kubakurikiranira ibijyanye niyi nkuru byose.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga