Nyarugenge:Polisi yarashe abantu babiri bikekwa ko ari abajura bahita bahasiga ubuzima.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ abagabo babiri bikekwa ko ari abajura barashwe n’ abashinzwe umutekano, bivugwa ko mbere yo kubarasa babanje kubarwanya. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri 2022 , mu Mudugudu wa Birama , Akagari ka Kimisagara , mu Murenge wa Kimisagara , Akarere ka Nyarugenge, nibwo Polisi yarahse abantu babiri bikekwa ko ari abajuru bahita bahasiga ubuzima.

Ufiteyezu Jean Damascene , Umusigire w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kimisagara , yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko byabaye mu rukerera.Ati“Byari byateze abantu bibateragura ibyuma, mu gutabaza inzego z’umutekano, Polisi, batangira kuyirwanya na bya byuma birangira babarashe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bariya bagabo bari bateze abantu babiri , ku buryo babakomerekeje bajyanwa kwa muganga.yavuze ko byabaye mu masaha y’ urukerera , hagati ya Saa Cyenda ( 03h00 a.m) na saa kumi ( 04h00a.m).

Uyu muyobozi avuga ko abarashwe bari hejuru y’ imyaka 25 , ndetse ngo n’ abo bari bateze ni abagabo na bo bari hejuru y’ imyaa 20.

Uyu muyobozi yatangarije kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko atazi uko abakomerekejwe bamerewe , ariko ” ngo mu gitondo cyo kuri iriya tariki twavuze babajyanye ku kigo nderabuzima ngo babafashe “Yasabye umuntu wese kuba ijisho rya mugenzi w’ undi , hakabaho gutanga amakuru ku gihe uwo bakekaho ibikorwa by’ ubujura.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.