Nyarugenge: Umurambo w’ umusore wagaragaye mu giti wateye urujijo abawubonye

 

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 wagaragaye umanitse mu giti mu nzira iherereye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko bakeka ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye ndetse ko atari uwo muri aka gace.Habiyambere Emmanuel yagize ati “Ashobora kuba yiyahuye kuko ntawamwica ngo amumanike.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ati “ Ntabwo ari uwo muri uyu murenge, ashobora kuba yari yaturutse ahandi.”Yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, umurambo we bahise bawujyana ku bitaro bya Kacyiru ndetse n’imyirondore ye yamenyekanye kuko bamusanganye indangamuntu.

Related posts

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe