Nyanza umugore yahengereye abantu batarabyuka ajugunya umwana we mu musarani!

Mu gitondo cyo ku wa 14 Nyakanga 2023,  nibwo umugore wo mu Karere ka Nyanza yacunze abantu batamubona ahita ajugunya umwana we mu musarani.

Ni umwana wari umaze iminsi ine avutse.

Inkuru mu mashusho

Aya mahano yabereye  mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Gati, mu Mudugudu wa Kinyoni , abaturage batangaje  yacunze batamubona ajugunya umwana we mu musarani w’ umuturanyi we.

Muhoza Alphonse ,  Umunyamabanga Nshingwibikorwa w’ Umurenge wa Muyira ,  yavuze ko mu gitondo habonetse umurambo w’ uruhinja bigararaga ko rumazemo iminsi kuko wari waratangiye kwangirika mu buryo bukomeye. Mu magambo ye yagize ati Nyiruwo musarani yumvise ufite umunuko ukabije ajya kureba anafata icyemezo cyo kuwusenya, niko kubonamo umurambo w’umwana w’uruhinja.”

Ikinyamamuru umuseke dukesha aya makaru cyamenye amakuru ko ubuyobozi bwashakishije  amakuru nyuma yo gushakisha ibimenyetso mu baturage, basanga nyakwigendera yarabyawe n’umugore witwa YANKURIJE Alphonsine w’imyaka 21 y’amavuko, bikavugwa ko na we yabyiyemereye ko yamutaye mu musarani ku mpamvu atatangaje.Nta mugabo afite kandi si ubwa mbere abyaye, kuko afite umwana w’umukobwa ufite imyaka ine y’amavuko, hariya mu murenge wa Muyira ahaba acumbitse.

Hari amakuru kandi avuga ko ukekwaho buriya bugizi bwa nabi akomoka mu Karere ka Huye, mu  murenge wa Kigoma akagari ka Nyabisindu, mu mudugudu wa Busoro.

Acumbikiwe kuri sitasiyo ya Muyira. Nyakwigendera yavutse ku wa Mbere tariki ya 10/07/2023.RIB n’inzego z’umutekano zatangiye iperereza .Ubuyobozi bw’umurenge busaba abagore kwirinda kwihekura uretse no kuba ari ubugome ari n’ibyaha biremereye bihanwa n’amategeko.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda