Nyanza: Imvura imaze iminsi igwa  yatumye ubuzima bw’ umusaza buhaburira

Mu Karere ka Nyaza haravugwa inkuru y’Umusaza witwa Habimana Déogratias ufite imyaka 80 wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, umukingo wagwiriye inzu yari aryemo ahita apfa.

Byabereye mu kagari ka Nyarusange mu mudugudu wa Kavumu B aho nyakwigendera yari atuye.

UMUSEKE dukesha ino nkuru wamenye amakuru ko umukingo wamamanutse, abaturanyi batabaye bakuyeho itaka ryari ryarenze ku nzu basanga yapfuye.

Nyakwigendera Habimana yabanaga n’umugore we Kayirangwa Cansilde w’imyaka 56, inzu ikaba yaguye arimo kureka amazi hanze ari nawe watabaje abaturanyi.

Inzu bari barayemo niyo hanze(annex), inini ntacyo yabaye kandi ubundi niyo yarasanzwe abamo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko imvura imaze iminsi igwa inzu yaguye ikagwamo umuntu ari imwe, gusa hari izindi nzu zaguye hirya no hino mu Karere ayoboye ndetse hari imyaka yatwawe n’imyuzure.Yagize ati”Turakangurira abaturage kureba amazu ameze nabi kuyavamo kugira ngo atazabagwaho kuko niriya ntiyarimeze neza, hari ubutabazi buhari turi kubafasha kubona aho bacumbika igihe tutarababonera aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Nyakwigendera Habimana apfuye asize umugore n’abana bane.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro