Nyanza: Igikorwa abanyeshuri bakoze cyatumye birukanwa burundu

 

 

Mu karere ka Nyanza mu ishuri rya Sainte Trinite  Nyanza T.S.S hirukanwe burundu abanyeshuri umunani bazira ikiswe kwigaragambya.

Amakuru avuga ko muri Sainte Trinite  Nyanza T.S.S mu cyumweru gishize ishuri ryari rifite ameza macye yo kuriraho noneho ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo ko abanyeshuri bazajya barya mu byiciro (serie), abanyeshuri bo mwaka wa Gatandatu bakajya bajya kurya mu cyiciro kimwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu(Troncomn). Gusa abanyeshuri ntibabyakiriye neza kuko banze kujya gusangira nabo bita abana.

Nyuma yuko ibyo bibaye
ubuyobozi bw’ishuri bwahise bufata icyemezo cyo kureba abanyeshuri bari kuyobora abandi muri icyo kigare maze hirukanwa abanyeshuri  umunani(8) burundu biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri  yisumbuye.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ababyeyi babo banyeshuri birukanwe kuko umwe muri abo babyeyi yavuze ko niyo abana baba barakosheje ariko babahannye bihanukiriye mbese babahaye ibihano biremereye.

Yagize ati”Niba umwana akosheje ashobora kuba yahanishwa weekend cyangwa agatumwaho umubyeyi akamucyaha ariko gufata icyemezo akirukanwa burundu sibyo bikwiye.”

Yakomeje avuga ko nk’umubyeyi yari kubanza gushyiraho ake kuko yatunguwe ngo no kubona umwana we yirukanwe burundu kandi mu busanzwe nta makosa yari asanzwe amuziho.

Umuyobozi w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S wungirije ushinzwe amasomo, Tuyishimire Jean Damascene avuga ko hafashwe icyemezo cyo kwirukana burundu abo banyeshuri kuko bakoze ikosa riremereye dore ko ngo kubanza guhamagazwa k’umubyeyi byo biterwa n’ikosa iryariryo.

Yagize ati”Umunyeshuri ntiyasambana, ntiyakwigaragambya n’andi makosa bitewe n’amategeko y’ikigo ahita ahanishwa kwirukanwa burundu naho ibyo gutumwaho umubyeyi biterwa ni ikosa iryariryo”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko kwirukanwa kwabo banyeshuri babimenye nyuma, babaza ubuyobozi bw’ishuri raporo, mu gihe havugwaga amakuru ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri kwirukana burundu abo abanyeshuri gusa Mayor w’aka karere yabihakanye yivuye inyuma.

Yagize ati”Bitarenze none batubwiye ko baduha raporo y’uko byagenze tumenye icyatumye bariya banyeshuri birukanwa burundu.”

Mayor Ntazinda akomeza avuga ko kugira ngo bariya banyeshuri bagarurwe kwiga muri kiriya kigo byaterwa n’amakosa bakoze ariko byose bazareba muri raporo bari buhabwe.

Ishuri rya Sainte Trinite  Nyanza T.S.S ryigisha guhera mu mwaka wa mbere(1) kugeza mu mwaka wa gatandatu(6) ndetse bagira amahame bagenderaho bakajyira n’ibihano bahanisha umunyeshuri bitewe n’ikosa yakoze.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro