Nyamirambo: Imodoka yari itwaye abana ku ishuri yahise mu buryo butunguranye

 

Imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara , ubwo yari ijyanye abana ku ishuri yahiye irakongoka, byabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, akagari ka Kivugiza.

Iyi nkongi y’ umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024.

SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi modoka yafashwe n’inkongi, ubwo uwari uyitwaye yari ajyanye abana ku ishuri.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi, yatabaye ariko igera aho imodoka yari iri imaze kwangirika.SP Twajamahoro ati “Uwari utwaye iyi modoka avuga ko ibyangiritse bifite agaciro kangana na 45,000,000Frw kandi imodoka yari ifite ubwishingizi”.

 

Huye: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buhangayikishije abaturage

 

SP Twajamahoro avuga ko hataramenyekana icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko harakekwa ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya, ariko ko bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi. SP Twajamahoro avuga ko nta muntu wahitanywe n’uyu muriro cyangwa ngo akomereke, kuko umushoferi wari uyitwaye abonye umwotsi ubaye mwinshi bahise bayisohokamo.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima, ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘controle Techinique’, kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro