Huye: Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buhangayikishije abaturage

 

Mu karere ka Huye mu murenge wa Gishamvu, abaturage baravuga ko bamaze iminsi bari mu kizima bitewe n’abagizi ba nabi babibiye insinga z’amashanyarazi. abo mu kagari ka Sholi bakaba bavuga ko atari muri ako kagari gusa ahubwo iki kibazo kiri mu tugari hafi ya twose tw’uyu murenge.

Aba baturage bavuga ko babyutse mu gitondo bagasanga insinga z’amashanyarazi ziracimbaguye, bacanye babona ntibyaka, ubu bakaba bibereye mu kizima bari bamaze kumenyera umuriro w’amashanayarazi ndetse ko wari unabafatiye runini.

Umwe muri abo baturage yagize ati” Abagizi banabi baraje baducimburira insinga baba badukupiye umuriro , ubu twibereye mu kizima cya hongaho . Byaradutonze kuko umuntu yagiraga gutya yaba afite akarimo yagombaga gukora atabonye uko agakora kumanywa ugacana itara ukagakora none ubu reka shwi! ni ukugenda ukubita umutwe ku rukuta Byadusubije inyuma cyane”.

Aba baturage bakomeza
bavuga ko kuba bari mu kizima batazi n’igihe bazakiviramo bitewe n’uko nta bushobozi bafite bwo kugura izindi bakaba bifuza ko bafashwa kongera kubona umuriro kuko ngo ni ikibazo kibahangayikishije.

Bati “Icyifuzo cyacu nuko twabona byongeye bigakunda tukongera tugacana”.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG ishami rya Huye, Kayibanda Omar, avuga ko insinga zibwe mu buryo nkubwo nta buryo iki kigo cyateganyije bwo kuzisimbuza, gusa akizeza aba baturage ko ku bufatanye n’akarere ka Huye aba baturage bagiye gufashwa.

Yagize ati” kubera ko ziriya mubazi arizo conteeri zizana n’insinga zazo, buri conteeri iba ifite insinga zigomba kuyijyaho. rero nta nsinga dufite zo gusimbura ziriya connection niyompamvu twiyambaje ubuyobozi bw’akarere kubera ko budufasha kureberera inyungu z’abaturage bwaradufashije kandi turanabashimira kuko izo nsinga bagerageza kuzibona, twebwe nka REG tugatanga abatekinisiye bo kujya kuzishyiraho, rero mu kumweru gitaha abo baturage b’igishamvu bazasimburizwa”.

Iki kibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, aha mu karere ka Huye, insinga zibwe ntizirashobora gusimbuzwa. gusa ubuyobozi bwa REG ishami rya huye bukaba buvuga ko bitewe n’ingamba inzego z’umutekano zagiye zifata mu guhangana n’iki kibazo ubu cyagabanutse ku buryo bugaragara.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.