Nyamasheke: Abasore babiri bavukana bakurikiye ikofi bose bahita bapfira rimwe

 


Ni abasore bavukana bo mu Mudugudu wa Mizero, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke ku wa 21 Werurwe 2024, bapfiriye rimwe ubwo bakurikiye ifoto yari yatakaye mh bwiherero.

 

Abo basore ni uwitwa Ntakirutimana Modeste w’imyaka 23 y’amavuko na murumuna we, Havugimana Venuste, w’imyaka 20 baguye mu cyobo cy’ubwiherero barapfa.

Amakuru avuga ko saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Ntakirutimana yagiye mu bwiherero ikofi ye igwamo, akuraho igiti cy’umusane kugira ngo agemo ayivanemo agiyemo aheramo, murumuna we aje agira ngo amutabare nawe agwamo bombi bapfira muri uyu musarane wari usanzwe ukoreshwa.

Hagabimfura Pascal,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, yavuze ko aba basore bahise bitaba Imana bagakeka ko baba barakuwe na gaze yo mu bwiherero bakagwamo.Ati “Turakekako ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bakagwamo, imirambo yabo twayiraje mu kigo nderabuzima cya Kivugiza turayishyingura uyu munsi.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wabuze abawo, asaba abaturage ko ugize ikibazo cyamugiraho ingaruka mbi atakiherana, ko ahubwo yajya agisha inama, akifashisha n’inzego zikamufasha kugikemura.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.