Nyamagabe: Abarwanya u Rwanda bazicwa n’ agahinda_ Paul Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomoje ku batishimira intsinzi y’u Rwanda avuga ko ari akazi kabo ndetse bakwiye kurekera aho bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabivugiye i Nyamagabe, kuri Site ya Nyagisenyi, ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena 2024.

Kagame yabwiye abamwakiriye i Nyamagabe ko abona bo amatora barayarangije, avuga ko abo bibabaza ari ‘akazi kabo’.

Paul Kagame ubwo yari imbere y’abaturage ba Nyamagabe

Ati “[Gutora] ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke. Abo barahari nka ya ndirimbo. Ikibazo nuko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu. Wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo ugeraho ugakomeza?”.

Yaboneyeho umwanya wo guha umukoro urubyiruko, wo gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.Ati “Abenshi muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, abasore bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira kuri abo bakiri bato batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri imwe murayumva gusa cyangwa se mwasanze ingaruka zayo. Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mukwiriye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere kure.

Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.

Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.

Buri wese yifitemo ubushobozi butandukanye ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe nta cyatunanira. Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa ibyo bari buramuke […] ibyo twabisize inyuma kera. Turishyira tukizana mu bitureba ariko twakongeraho gufatanya hagati yacu n’abandi, icyo gihe u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.

Ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye nimwe muzagakora.

Mujya mureba ku birango bya FPR? Hariho iki? […] Intare ntabwo zivuga gusa, iyo zigeze kubyo zigomba gukora zirabikora.”

Paul Kagame yavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda bityo n’imbere ari heza byinshi cyane bizagerwaho.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda