Nyagatare: Abahinzi b’urusenda n’ibitunguru baravuga ko bakomeje guhura n’ibihombo kubera kutagira isoko.

 

 

Aba bahinzi b’urusenda n’ibitunguru bavuga ko bakunze kwizezwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye ko bakwiye kubihinga,bityo ko ntakibazo cy’isoko bazigera bahura nacyo.

Bati:”Ba rwiyemezamirimo baraza bakatwizeza kuzabona isoko,rimwe na rimwe bakarishaka bikarangirira aho.Iyo twongeye mu yindi saison turategereza tugaheba maze ibyo twahinze bigapfa ubusa,urumva ko tuba tugwa mu bihombo nyamara tuba twarashoye dushaka inyungu.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MATSIKO Gonzage avuga ko iki kibazo cyo kuvura isoko kw’aba bahinzi kigiye kuba amateka.

Yagize ati:”Iki kibazo kirahari hano iwacu ko amasoko ajya abura ariko turi kugerageza kuvugana na ba rwiyemezamirimo,icyo nizeza nuko iki kibazo kigiye kuba amateka muri aka karere.”

Rusikizandekwe Aimable, umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa byo kugabanya iyangirika ry’ibiribwa by’imboga cyane cyane ibitunguru n’urusenda,mu kigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoroherezwa mu mahanga NAEB,avuga ko ari ikibazo cyamaze guhabwa umurongo ku buryo nta muhinzi uzongera kugwa mu gihombo.

Yagize ati:”Mu byukuri iki kibazo cyamaze guhabwa umurongo ndetse nta muhinzi n’umwe uzongera kugwa mu gihombo nk’icyo yagwagamo kubera kubura isoko ryaho agurishiriza umusaruro we.”

Umushinga ugamije guteza imbere ibikorwa byo kugabanya iyangirika ry’ibiribwa by’imboga harimo urusenda n’ibitunguru,ni umushinga uterwa inkunga na Koica ukorera muri NAEB.

Uyu mushinga uzakorera mu turere nka Rubavu,Nyagatare,Bugesera na Rulindo,aho wubaka ubwanikiro bw’urusenda n’ibitunguru ku buryo bishobora kumara amezi asaga atatu bitarabora.Ubu bwanikiro uko ari bune bujazatwara amafaranga angana Millioni 12.

Jean Damascene IRADUKUNDA Kglnews I Nyagatare.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro