Nyabihu: RIB yahagurukiye abahishira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rurasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko badakwiye guhishyira ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Ibi byagarutsweho ku wa 5 Ukuboza 2024 Mu Murenge wa Shyira w’Akarere ka Nyabihu, ubwo abayobozi bari mu bukangurambaga bugamije kwibutsa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

RIB yabwiye abayobozi ko ibyaha nk’ibi badakwiye kunga ababikorewe n’ababikoze ahubwo bakwiye gutanga amakuru bagahanwa.

Baziyaka Innocent ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabuga, Umurenge wa Shyira ndetse na bagenzi be nabo bemeza ko hari ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bajyaga babona bakihutira kubyungira mu miryango.Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari, ariko hari ibyo tutabonaga nk’ibyaha, umugabo n’umugore bashwanye tukabunga tukumva ko bihagije, ariko twigishijwe ko dukwiye gutanga amakuru cyane ku makimbirane yo mu miryango tukabikumira bitaravamo urupfu nk’uko tubyumva ahandi”

Umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe Abimukira IOM, Mutoniwase Sophie, avuga ko basanzwe bifatanya na leta mu bikorwa byo kwimakaza uburenganzira bwa muntu, arinayo mpamvu bakomeje kwifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati” Turimo kwifatanya na RIB mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko iyo umuntu yakorewe iki cyaha uburenganzira bwe buba bwahonyowe, twifatanyije n’u Rwanda muri iyi minsi 16 aho isi yose iri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tunifatanya na RIB ifite mu nshingano kugenza bene ibi byaha”

Ntirenganya Jean Claude, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha, asaba abayobozi cyane abo mu midugudu kutarebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho ribera, ngo bibuke gutanga amakuru ari uguhururiza umurambo.

Yagize ati” Kurebera ihohoterwa bitangira ari urushyi, ejo ingumi mubirebera ngo ntiteranya n’urugo rw’abandi cyangwa muti ubwo ari kwa kanaka niko bahora, ejobundi akamukubita umwase cyangwa ishoka mugatabara mugiye guterura umurambo, ntacyo waba ukoze, ibyaha nk’ibi ntibihishirwa ntan’ubwo babyunga amategeko aba yarabigeneye ibihano dukwiye gufatanya guca umuco wo kudahana.”

Isi yose iri mu bihe by’iminsi 16 yo gukora ubukangurambaga bugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, iyi minsi ikaba yasojwe kuri uyu wa 5Ukuboza 2024.Kugeza ubu mu Karere ka Nyabihu, kuva mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo hagaragaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera kuri 58.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro