Nyabihu: Gitifu wariye amafaranga arenga miliyoni 6,9 Frw yari yaragenewe kubakira abasenyewe n’ ibiza yamaze gutabwa muri yombi

 

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda urenga miliyoni 6,9 Frw.

Amafaranga ashinjwa kunyereza yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza muri Mata umwaka ushize.Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Gitifu watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira.

Dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite inibutsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Uwanyereje umutungo wa rubanda iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu