Ntibisanzwe Umukwe yafashwe amashusho asambana na nyirabukwe ku munsi w’ubukwe.

Umukwe yafashwe amashusho asambana na nyirabukwe ku munsi w’ubukwe abantu bifata ku munwa.


Mu mugi wa Phoenix,Durban ho muri Afurika yepfo ibirori byanyuma by’ubukwe bizwi nka After Party byahagaritswe igitaraganya ubwo abantu basangaga umukwe ari gusambana na nyirabukwe mushya bakifata ku munwa.


Nkuko bisobanurwa neza mu bitangazamakuru bitandukanye ibi byabereye i Phoenix, Durban aho byabaye inkuru yavuzwe cyane muri Phoenix Unit 8. Rajesh umukwe( umusore) ukomoka muri Zambia, yari yamaze gusezerana naTrina mu birori by’agatangaza byabereye Umhlanga.


Ibi birori byari ibyagatangaza gusa nyuma y’umuhango wo gusezerana, ibirori by’ubukwe no kwakira abashyitsi byakorewe mu rugo rushya kwa Trina muri Phoenix.


Muri ibyo birori ni bwo Rajesh na nyirabukwe bagiye mu gikari cy’inyuma nuko batangira kwishora muri icyo gikorwa cyo gusambana cy’agahumamunwa kandi kinateye isoni.


Ibi byaje kumenyekana nyuma yuko umwe mu bishywa b’umuryango yaje kunyarukira mu gikari maze akabona aba bombi banzitse, niko kubafata amashusho n’amajwi yose akoresheje terefone ye igendanwa maze arangije abishyira ahagaragara.


Iki gitekerezo n’igikorwa kigayitse kuri nyina asangira umugabo n’umukobwa we cyahungabanyije cyane Trina, bivugwa ko yahise acika intege yitura hasi bizwi nko kugwa murikoma.


Rajesh yagombye kwiruka ahunga uburakari bw’umuryango washakaga kumukubita kubera ibyo yari amaze gukora. Iperereza ryakozwe nyuma ryagaragaje ko aba bombi bari bamaze amezi arenga atatu basambana kandi ngo nta gahunda bari bafite yo guhagarika ibikorwa byabo.


Nyuma y’ibi byabaye biteye isoni, bivugwa ko Trina yasabye gatanya kandi kuva icyo gihe akaba atarabonana na nyina umubyara.


Benshi mubari bitabiriye uyu muhango bavuze ko batunguwe nibyabaye kuko aba bombi bari babazi nkabantu bimico myiza gusa baje gutungurwa nyuma babonye ibibaye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga