Ntibisanzwe! Umugabo yatwitse urusengero kubera y’ uko umugore we amafaranga abonye yose ayajyanayo , inkuru irambuye

Umugabo wo mu Burusiya yatunguye abantu benshi cyane nyuma y’ uko afashe umwanzuro ugayitse , yaje gutwika urusengero kubera y’ uko amafaranga yose akoreye yagatunze umuryango umugore we ayajyanayo. .

Urwo rusengero rwafashwe n’ inkongo y’ umuriro ni ‘St. Basil’ ruherereye i Pargolovo muri Districy ya Saint Petersburg mu Burisiya, ngo mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge.

Amukuru avuga ko uru rusengero rwashoboraga no gushya rwose rugakongoka , ariko abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara , gusa abantu basengera muri urwo rusengero bose bari bumiwe agahinda ari kose kubera kubona uko inkongi yarwibasiye.

Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’ uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye.

Bigitangira , hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi , cyangwa se iyonkongi kikaba ari ikimyenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero rwiza kandi runini.

Gusa ntabwo byafashe umwanya munini kuko Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse , ko yatewe n’ umugabo w’ imyaka 36 y’ amavuko wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero , nyuma y’ uko amaze gutongana n’ umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo rw’ urugo wose.

Uwo mugabo ufite abana bane , ngo yari akunze kurwana n’ umugore we , bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akayatanga muri urwo rusengero, aya mahano yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2022, nibwo uwo mugabo yafashe lisansi yakuye mu modoka ye , nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero , ahita akongeza umuriro.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa ‘Komsomolskaya Pravda’, “Uwo mugabo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero. Icyo yabonaga cyose yakijyanaga mu rusengero. Kubera ibyo byose, ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo, umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero”.

Umugabo yaje kwemera ko yakoze icyo cyaha cyo gutwika urusengero , nyuma ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi.

Yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe , agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.