Ntibisanzwe: Rwamagana umuyobozi w’ikigo ari kurihishwa agera hafi kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda n’abanyeshuri bitewe na telefone yabikijwe na bo.

Mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana hari abanyeshuri bamaze iminsi bakurikirana amasomo yabo mu ishuri ryitiriwe Abdullah Bun Abass basaba umuyobozi w’iri shuri kubishyura telefoni zabo bamubikije basoza amasomo bagiye kuzimwaka akababwira ko izo telefone zibwe.

Bose hamwe aba banyeshuri basabye uyu muyobozi kubishyura amafaranga ahwanye n’agaciro k’izo telephone bamubikije agera ku bihumbi magana inani na makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (825,000 FRW), aba banyeshuri kandi banatangaz ko bagomba kwishyurwa bitarenze tariki 31 Kanama 2023 kuri uyu wa kane nyuma yo kubwirwa ko zibwe.

Amakuru dukesha Flash Radio&TV avuga ko aba banyeshuri babatangarije ko batumva neza uburyo izo telefone zibwemo ni mugihe mudasobwa byari bibikanye n’imashini zisohora impapuro zo ntacyo byigeze biba.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko yamaze gutanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ategereje icyo izabikoraho.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.