Ntibisanzwe! Abakobwa barangije amashuri yisumbuye babwiye abagore gufata neza abagabo babo ngo kuko babaziye ubudasubirayo, inkuru irambuye.

Abantu benshi hirya no hino bakomeje gutangara nyuma y’ uko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye basabye abagore guhisha abagabo babo kure kubera ko bagiye kuza mu biruhuko bakaba bazagwa mu mutego bazabatega wo kubatereta.

Aya ni amashusho yagiye acicikana ku rubuga rwa Instagram agaragaza abakobwa b’ abanyeshuri bo muri Nigeria bari barangije ikizamini cya leta basaba abagore guhisha abagabo babo bitaba ibyo bakazababatwara.

Muri iyi Video aba bakobwa baburiraga abagore guhisha abagabo babo, bagira bati“ Abagabo banyu mubafate neza , kubera ko turangizanije na SS3”.

Babwiraga abagore ko bafata neza abagabo babo neza bashikamye cyangwa se ibyago byo kubabura bikababaho.

Aba bakobwa bavugaga ko barangije ikizamini cya leta.

Aba banyeshuri bambaye imyenda y’ ishuri batinyutse gutangaza ko bazatwara abagabo b’ abandi mu gihe abagore babo batabashije kubarinda no kubacungira hafi badasize kubafata neza.

ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri murandasi ntabwo igaragaza abo bakobwa b’ abanyeshuri ahubwo nuko ariyo twari twifashishije.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro