Ntazigera yibagirana, Yvan Buravan washenguye benshi hateguwe igitaramo cyo kumwibuka.

Umunsi ku munsi isi yunguka abantu bashya ariko nanone ninako ihomba abandi.
Kubura umuntu wa kundaga bishengura umutima ndetse agahinda kakaba kenshi amarira agatemba kumatama ariko nubwo ibyo bitubaho burigihe ntitujya tumenyera urupfu, kubera abantu dukunda baba bagiye tukibakeneye.

Tariki 17 Kanama 2022 nibwo inkuru yicamungongo yasakaye hose mu Rwanda ivuga ko umuhanzi warukunzwe nabatari bake Burabgo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan yitabye Imana, abenshi kumva inkuru nkiyo ntibahise babyiyumvisha kubera ukuntu uyu musore yarakiri muto, nyamara imigambi yabantu siyo y’Imana benshi bemeyeko uyumusore yapfuye aruko bamaze kumushyingura.

Yvan Buravan yitabye Imana akiri muto cyane ko yari aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, icyakora ku rundi ruhande nubwo yari muto mu myaka mu bikorwa yari mukuru kuko yarari guhiganwa n’abakuze.

Ubusanzwe Yvan Buravan yavutse ku wa 27 Mata 1995, ni bucura mu muryango w’abana batandatu akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney. Ni umwuzukuru wa Sayinzoga Galican wabaye Intore y’ikirangirire ku ngoma y’Umwami Rudahigwa.

Gukunda umuziki kwa Yvan Buravan yabitangiye kuva akiri muto; kuko ku myaka ibiri gusa y’amavuko yari yatangiye guca amarenga y’uko azavamo umunyamuziki.

Icyo gihe mukuru we yari yaramuguriye Piano y’abana yifashishaga gukina na yo aha akaba yarahamije ko ari ho yakuye urukundo rwa muzika.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombière ’, kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda CBE Gikondo Campus, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology).

Yvan Buravan wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago, yavuze ko umuziki waje kumira umupira w’amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.

Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

Guhembwa miliyoni 1,5Frw byatumye Yvan Buravan ahita abona ko icyo kumutunga cyazaba umuziki aho kuba ruhago nk’uko yari yarakuze abitekereza.

Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko akagorwa no kubona aho amenera.

Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n’abagize sosiyete ya New Level ryamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.

Yvan Buravan nyuma yo kubona abamufasha yatangiye urugendo rwe muri Muzika nkuwabigize umwuga mu 2016 zimwe mu ndirimbo yakoze zamenyekanye cyane zikanakundwa nabenshi
Bindimo,
Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika,
Ninjye nawe,
Just a dance,
This is love,
Oya,
Garagaza,
Si Belle,
canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.

Izi ndirimbo zafashije Yvan Buravan kwinjirana mu muziki umurindi wumvikana ndetse mu ntangiriro za 2018 ahita atangaza ko azasoza uwo mwaka amuritse album ye ya mbere yise ‘Love Lab’.

Imurikwa ry’iyi album ryari ibirori bikomeye, imbere y’imbaga y’abantu barenga ibihumbi bitatu bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali, Yvan Buravan yakoze igitaramo cy’amateka.

Yvan Buravan wari umushabitsi cyane mu muziki, muri uwo mwaka yari yanatangiye urugendo rumuganisha mu irushanwa rya Prix Decouvertes yanaje kwegukana aba Umunyarwanda wa kabiri uryegukanye mu mateka.

Ni irushanwa yegukanye rimuha amahirwe adasanzwe kuko yazengurutse mu bihugu 12 bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika.

Nyuma yo kuzenguruka Afurika, Yvan Buravan yaje kuvumbura ko hari impinduka zikenewe mu muziki w’u Rwanda afata iya mbere.

Yvan Buravan wari umaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, yaje gusanga kimwe mu bibazo umuziki w’u Rwanda ufite ari uko nta mwimerere ufite.

Uyu mushinga wari ushingiye kuri album ye nshya ‘ Twaje’. Mu 2020 yavuze ko afite akazi ko gutandukanya umuziki w’u Rwanda n’uw’ibindi bihugu.

Ibi Yvan Buravan yahise abitangiza mu rugendo rwo gukora album yise ‘Twaje’ ikubiyeho indirimbo zivanzemo injyana zigezweho n’umudiho gakondo.

Ni urugendo uyu muhanzi yari yariyemeje, ariko ahamya ko azarufatanya n’abandi bahanzi bazabasha kubyumva, bivuze ko uyu ari umukoro ukomeye asigiye abanyamuziki bagenzi be

Cyakora kurubu hakaba hagiye gutangizwa ishuri ry’igisha ibijyanye n’umuco ndetse no kuzamura impano zabana bashaka kuzavamo abahanzi bashingiye kumuco nyarwanda nkuko uyu nyakwigendera yari yarabyifuje.

Kuri uyumunsi hakaba hateganyijwe igitaramo cyo kumwibuka itike yo kwinjira akaba Ari 30,000frw aya mafaranga akaba Atari ayitike yo kwinjira gusa ahubwo akaba Ari no gutera inkunga iryo shuri rigiye gutangira.l

 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga