Ntabwo nariburirimbemo: Davis D yavuze ko atari buririmbe mu gitaramo cyagombaga kubera I Huye kikabura abakitabira

Umuhanzi Davis D yahakanye ko atari kuririmba mu gitaramo yarategerejwemo I Huye kiswe University connect festival 2023 bikarangira kitabaye bitewe no kubura abantu.

Ibi Davis D yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The choice live ubwo yaramubajije uko byagenze kugira ngo igitaramo yari yitezwemo gipfe.

Mu gusubiza Davis D yavuze ko we atari bukiririmbemo ko ahubwo we yari yamaze kuvuga ko atazaririmbamo kare ko ndetse bamwe mu banyeshuri bari babizi.

Yagize ati “Ngewe ntabwo naririburirimbemo kuko nari namaze kuvuga ko ntazaririmba kare bitewe n’uko nabonaga abateguye igitaramo bidahura neza harimo no kumbwira ko nzaririmbira abanyeshuri gusa. igitaramo kigisubikwa ku nshuro ya mbere nahise mbabwirako ntazaririmba”.

Yavuze ko Kandi we n’umunyamategeko we bagiye kwiga ku kibazo cyo kuba barakoresheje ifoto ye bamamaza igitaramo cyabo nyamara we atazakiririmbamo ibi bishobora kuba byamwangiriza izina.

Iki gitaramo kiswe University connect festival 2023, cyagombaga kuba ku itariki ya 03 Ukuboza 2023 aho kwinjira byari amafranga 2000 ahasanzwe ndetse ni 300 mu myanya y’icyubahiro kubaguze amatike mbere naho ku munsi w’igitaramo hakiyongeraho ibihumbi, gusa byaje kurangira kitabaye bitewe no kubura abantu bakitabira.

Igitaramo cyari kitabiriwe na mbarwa

Gupfa kw’iki gitaramo ntibyavuzweho rumwe n’abantu kuko bamwe bavugaga ko byapfiriye mu bateguye igitaramo gusa ku ruhande. rw’abagiteguye bakavuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye harimo no kuba Kaminuza yarabimye uburenganzira bwo kwemerera abaturage bo hanze binjira.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]