Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yaburiye abantu bakoresha ibinyabiziga ku mihanda izaba yagenwe ko bagomba kubahiriza amategeko yose y’umuhanda.
Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yasabye abantu batwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza yose agenga umuhanda mu buhe bya CHOGM
Mu kiganiro cyatambutse kurubuga rwa Twitter ya police cyagarukaga uburyo imihanda izakoreshwa mu bihe bya CHOGM.
Mu kibazo Umunyamakuru Aisa Kiza wari uyoboye icyo kiganiro, yabagije kubijyanye nuko abatwara ibinyabiziga mu mihanda izaba ikoreshwa uburyo bazitwara ko bishobora kuzaba hari umuvundo w’imodoka bigatuma bagira ikibazo cya Camera zo mu muhanda?
Asubiza icyo kibazo Umuvugizi wa Police CP Jean Bosco Kabera yavuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza amabwiriza yose yo mu muhanda
Yagize ati”ndagira ngo mbwire abatwara ibinyabiziga kuzubahiriza amabwiriza yose kuko ntabwo CHOGM izahindura imikoreshereze ya Camera”.
CP Kabera yavuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza ibyapa, n’amategeko yose agenga imikoreshereze y’imihanda.
Police yatangiye gutanga ishusho rusange y’imihanda izakoreshwa muri kino gihe cya CHOGM, kandi iyi gahunda ikazajya ikorwa buri munsi nkuko CP Jean Bosco Kabera yabitangaje