M 23 igiye kongera kotswa igitutu. Perezida wa Kenya yavuze ko agiye guhita yohereza ingabo muri mu burasirazuba bwa Congo (RDC) mu rwego rw’umuryango wa Afurika (EAC).

Ingabo z’umuryango w’Afurika.

Kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye ko hajyaho ingabo nshya zo mu karere zigerageza guhagarika ihohoterwa ry’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kenyatta yagize ati: “Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zizoherezwa mu ntara za Ituri, Amajyaruguru ya Kivu na Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zihoshe ako karere kandi zubahirize amahoro mu rwego rwo gushyigikira inzego z’umutekano za DRC no ku bufatanye bwa hafi na MONUSCO (ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro)”.

kenya yavuze ko Ibihugu birindwi byo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) byemeye gushyiraho ingabo z’akarere mu rwego rwo kugerageza guhagarika imyaka y’amaraso yamenetse yatewe n’ibikorwa by’abarwanyi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kenya yavuze ko imyiteguro yo koherezwa igomba kurangira mu nama y’abayobozi b’akarere i Nairobi ku cyumweru. Umwaka ushize, Uganda yohereje ingabo mu burasirazuba bwa Kongo kugira ngo ikore ibikorwa bihuriweho n’abasirikare ba Kongo kurwanya imitwe yitwara gisirikare ya kisilamu ya Uganda ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe