“Ntabwo abakinnyi bari mu kibuga!”_ Amars utoza Amagaju FC nyuma yo kunyagirwa na Musanze FC

Amagaju FC yatsinzwe na Musanze!

Musanze FC yasanze Amagaju FC ku kibuga yakiriraho iyinyagira ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, umukino urangiye umutoza Niyongabo Amars atangaza ko abakinnyi bitwaye nabi cyane ndetse ko abona “batanageze mu kibuga”.

Kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu gihugu hari hakomeje imikino y’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League ya 2024/2025.

Mu ntangiriro z’umukino Amagaju FC yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, amakipe yombi yari akiri kwigana kugera ku munota wa 5 ubwo Musanze FC yabonaga “coup franc” yariteretse ahantu heza iterwa na Salomon Adeyinka, icyakora birangira umunyezamu w’Amagaju FC,Twagirumukiza Clément awuyishyize muri koruneri

Bidatinze ku munota wa 10, Amagaju FC yari ibonye uburyo buremereye ku mupira mwiza wari uhinduwe na Malanda Déstin Exauce usanga Kapiteni Masudi Narcisse arekura ishoti riremereye ariko myugariro wa Musanze FC Kwizera Trésor aratabara araryitambika rivamo.

Ku munota wa 29, Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Bizimana Valentin nyuma y’amakosa yari akozwe na ba myugariro ba Amagaju FC.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere Amagaju FC yakomeje kurushwa cyane aho abakinnyi bayo bafataga imipira ariko bagahita bayitakaza. Bigeze ku munota wa 37 Musanze FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe nanone na Bizimana Valentin ku ishoti yararekuye umunyezamu w’Amagaju FC agerageza kurikuramo birangira rigiye mu nshundura.

Mu mpera z’igice cya Mbere, Amagaju FC yo mu Bufundu yagerageje uburyo aho Rachidi Mapoli yarahaye umupira mwiza Matumona arekura ishoti umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu arishyira muri koroneri.

Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ikiyoboye n’ibitego 2-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 48 w’umukino abasore b’i Musanze bahererekanyije neza maze Salomon Adeyinka acomekeye Salim Abdallah agerageje ishoti rikomeye rinyura hanze y’izamu rya ririnzwe na Clément Twagirumukiza.

Ku munota wa 53, Useni Kiza Seraphin wari umaze kugira imvune y’ikirenge nyuma yo gukandagirwa, yasimbuwe na Niyonkuru Claude.

Ku munota 81, Kapiteni wa Musanze kuri uyu mukino, Nkurunziza Félicien witwaraga neza cyane mu ruhande rw’iburyo yazamuye umupira ku ruhande rw’iburyo, maze mu rubuga rw’amahina Salomon Adeyinka ashyira igitutu kuri myugariro, Tuyishime Emmanuel ahita yitsinda agerageza gukuraho umupira.

Umusifuzi Aline yahushye mu ifirimbi ya nyuma maze umukino urangira Musanze FC itwaye amanota yose Amagaju atanarebye mu izamu; ibintu bitari byarigeze kuba kuri iyi Kipe yo mu karere ka Nyamagabe.

Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yaguye miswi na Bugesera FC igtego 1-1. Ku munota wa 37 Nsabimana Hussein wa Etincelles FC yari yamaze gufungura amazamu, icyakora ku munota 44 rutahizamu, Yannick Bizimana wa Bugesera FC akigabanyiriza agaciro umukino urangira ari 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, Umutoza Niyongabo Amars w’Amagaju FC yagize ati “Ni wo mukino mubi dukinnye kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Twakoze amakosa atari ngombwa ku buryo nange ntarabyiyumvisha. Si amabwiriza yange batubahirije ahubwo ntabwo [abakinnyi] bari mu kibuga”.

Ku rundi ruhande, AS Kigali na yo yaguye miswi na Rutsiro FC 0-0.

Umukino usoza iyo kuri uyu wa Gatandatu, ni uwo Gasogi United igiye kwakiramo Rayon Sports muri Stade Nationale Amahoro kuva saa Moya Zuzuye.

Rutsiro FC yongeye kubona inota!
Amagaju FC yatsinzwe na Musanze!
Abakinnyi 11 babanjemo mu Amagaju FC
Bugesera yaguye miswi na Etincelles!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda