Nta shene idacika nyuma y’ imyaka ibiri afunze , Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha yashinjwaga

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023,nibwo Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown, adahamwa n’ icyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ ubukure , rutegeka ko ahita arekurwa.

Amakuru avuga ko uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z’amanywa ariko wasomwe mbere y’isaha bitewe nuko  umucamanza yarwaye yagiye kwivuza.

Titi Brown yari amaze iminsi aburana kuri iki cyaha cyo gusambanya umwana w’ umukobwa ,yakunze kugihakana, dore ko yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka  Mageragere.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro