“Nta makuru ayo ari yo yose dufite kuri APR FC” _Fei Toto wa Azam witeze ishusho ya APR ku mukino wa Rayon Sports

Fei Toto avuga ko nta makuru bafite kuri APR FC!

Umukinnyi wa Azam FC n’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania Feisal Salum Abdallah bakunze kwita Fei Toto yemeza ko kugeza ubu nta makuru abakinnyi ba Azam FC bafite ku Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC bazahura mu Mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ni amagambo uyu mukinnyi ukina neza mu kibuga hagati yatangaje amaze kugera mu Rwanda aho Azam FC yaje gukina na Rayon Sports ku mukino w’Umunsi w’Igikundiro, “Rayon Day 2024” mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024.

Muri iki kiganiro, Fei Toto ukomoka muri Zanzibar yavuze ko nta makuru menshi bafite kuri APR FC, icyakora yemera ko iyi ari ikipe nkuru ndetse ko bitegura kumva icyo abatoza bazababwira kuri uwo mukino.

Ati “Oya, nta makuru na make dufite kuri APR FC. Ubwo rero tugomba kubaha amabwiriza y’abatoza.”

Byari mbere gato yo kongeraho ko “Muri Champions League nta kipe yoroha ibamo, nta kipe yoroha ibamo rwose. Ni irushanwa riba rikomeye, rero tuzabubaha ubundi dukurikize amabwiriza y’abatoza.”

Fei Toto wanyuze mu makipe nka JKU y’iwabo muri Zanzibar na Young Africans SC, yanahishuye ko bishimiye ko bazahura na APR FC nk’imwe mu makipe yemera ko ari makuru.

Ati “Nyuma yo kumenya ko tuzahura na APR FC twumvise ari byiza cyane kubera ni ikipe nkuru, ni ikipe twubaha rero tugomba gukurikiza ibyo abatoza bazatubwira.”

Biteganyijwe ko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] na Azam FC uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania taliki ya 17 Kanama 2024. Uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki ya 24 Kanama 2024, mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” kuri APR FC.

Fei Toto avuga ko nta makuru bafite kuri APR FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda