Nta biribwa, nta kuryama, ni ugutotezwa! Nigeria igiye gusubika umukino wa Libye nyuma yo kugaragurizwa agati ku kibuga cy’indege amasaha arenga 12 i Tripoli

Myugariro wa Fulham FC, Calvin Bassey yasinziririye ku kibuga cy'indege

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ryafashe umwanzuro wo kubuza Ikipe y’Igihugu “Kagoma” Nigerian Super Eagles gukina umukino wa kane yari ifitanye na Libye mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2025 nyuma yo kumazwa amasaha 12 ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Tripoli wa Libye ndetse n’imizigo yabo igafatirwa.

Hashize amasaha 12 ubaze kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024 ubwo abagize Ikipe y’Igihugu ya Nigeria batazira Kagoma bari bageze ku kibuga cy’Indege cya Al Abraq International Airport muri Libye.

Amakuru yandikwa n’ibitangazamakuru by’imbere muri Nigeria yemeza ko iyi kipe yari izi ko igiye mu mujyi igomba gukiniramo, gusa indege yahinduwe bitunguranye yerekeza mu murwa mukuru wa Tripoli, ndetse inahageze babura ibakomezanya i Benghazi ndetse n’imizigo yabo irafatirwa.

Amasaha bahagereye kandi yahuriranye n’ay’ikiruhuko y’abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Abraq Airport, babura uwabafasha kubona uko bakomeza biba ngombwa ko baba bategereje.

Uretse gutegereza n’amarembo asohoka ku kibuga yari yafunzwe badashobora guhaguruka ngo bajye no gukoresha imodoka kuko bari babuze n’umuntu n’umwe wo mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libye ubafasha.

Nyuma y’icyo gihe batangiye gutekereza uko bava kuri icyo kibuga bifashishije imodoka bagaca inzira y’ubutaka nubwo byari bigoye cyane ko umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Amashusho yakwirakwiriye aragaragaza abakinnyi ba Nigeria baguye agacuho, abandi basinziriye bitewe n’umunaniro no kubura aho kuruhukira. Abakinnyi barimo na Victor Okoh Boniface na Kapiteni William Troost-Ekong bagaragarije ikinyamakuru cy’iwabo The Punch “inzira y’umusaraba” y’umusaraba bagiriye muri Libye bemeza ko iki ari igisebo ku mupira wa Afurika.

Kuri ubu ikigezweho ni uko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria, NFF ryaba ryamaze gutegura gukura Ikipe y’igihugu muri Libye idakinnye uyu mukino. Mu itangazo ryashyizwe hanze na NFF, bamaze gusobanura uko ikibazo cyagenze bagize bati “Abakinnyi barananiwe ndetse ntibagifite inyota yo gukina uyu mukino ukundi, ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe rya Ruhago, NNF buri gutegura indege isubizayo abakinnyi”.

Iyi Nigeria ibifashijwemo na Fisayo Dele-Bashiru batsinze Libye ku wa Gatanu igitego 1-0 mu mataha; ibyatumye kugeza ubu Nigeria iyoboye Itsinda D n’amanota arindwi, igakurikirwa na Benin ifite atandatu, u Rwanda rukagira abiri mu gihe Libye ari iya nyuma n’inota rimwe.

Victor Boniface avuga ko iki ari igisebo kuri ruhago ya Afurika
Myugariro wa Fulham FC, Calvin Bassey yasinziririye ku kibuga cy’indege
Abakinnyi baguye agacuho mu buryo bugaragara
Imwe mu mizigo yabo yanafatiriwe
Nigeria imaze amasaha 13 ku kibuga cy’indege

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda