Nsanzimfura Keddy wahanwe na APR FC yatanze ukuri ku bivugwa ko umunyamakuru Mucyo Antha yamuhuguje inzu

Nsanzimfura Keddy ukinira APR FC yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe guca inkoni izamba bukamubabarira ndetse ababizeza ko atazabisubiramo.

Uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande asatira ari mu bihano bya APR FC kuva muri Kanama 2022, ni nyuma y’imyitwarire itari myiza.

Keddy wari wahawe amezi abiri ari mu bihano byaje kurangira bamwongeza andi mezi 4 agikorera imyitozo mu Intare FC, umushahara we akajya ahembwa 50% ndetse atakwisubiraho agafatirwa ibihano bikomeye.

Mu kiganiro na Fine FM, uyu mukinnyi yahishuye byinshi bijyanye no kuguhagarikwa kwe muri APR FC aho yavuze ko byose byatangiye abwirwa ko agomba gutizwa muri Marines FC cyangwa muri Musanze FC, mu gihe atarabyakira nibwo yaje kuvugana n’umunyamakuru umwe, amuganirira nk’inshuti undi abyuka abitangaza kuri radio, kuko muri APR FC bitemewe gutanga amakuru yahise imuhagarika.

Keddy avuga ko mu mwaka ushize w’imikino atiyumvishaga uburyo abura umwanya wo gukina kandi abona ashoboye, ari na bimwe mu byagiye bimuca intege atangira no kwisanga mu itangazamakuru bivugwa ko yananiranye ari umusinzi, arara mu tubari, nyamara ngo si byo ariko akemera ko inzoga yazinyweye.

Ati “rwose yaba abakinnyi bagenzi banjye, yaba abantu basanzwe nihagira uwongera kumbona nywa inzoga cyangwa mu kabari, azamenye ko nananiranye.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yakuyemo isomo rikomeye kuko ubu n’ayo 50% ahembwa nta n’igiceri cya 5 abika kuko ahita ajya kwishyura inguzanyo yafashe ndetse agasigara abazwa n’andi.

Keddy yavuze ko ubwo yagurwaga na APR FC yaguzemo imodoka ndetse asigaye yongera ku nguzanyo yatse muri banki aguramo inzu, gusa iyi nzu nta yo agifite kuko yamaze kuyitanga.

Ati “Ubu inzu yanditse ku munyamakuru Mucyo Antha.”

Nsanzimfura Keddy yakomeje avuga ko uyu munyamakuru yayibonye yayiguze bitandukanye n’ibyavuzwe ko yayitanze muri ‘bank lambert’ akabura ayo kwishyura, abandi ko yaba yarariwe n’umukinnyi mugenzi we muri Billiards akabura ayo kumwishyura akayimuha.

Ati “Inzu nayiguze amafaranga, inzu nayitanze bitewe n’ibibazo byari byiyongereye byo mu rugo, kandi bamwe mu bantu bo muri APR FC barabizi narabibabwiye, byatewe n’ibibazo byari byiyongereye mu rugo, nta lambert yigeze izamo, kandi nubwo wenda nayitanze ku mafaranga make ku yo nayiguze ariko ntabwo nayihombyeho amafaranga menshi cyane, njya kuyigura nari kumwe na mama, njya kuyigurisha nari kumwe na mama, aravuga ngo nta kundi, inzu iratangwa.”

Yavuze ko impamvu kubyakira byamunaniye ariko inzu yayitanze basanzwe bafite ibindi bibazo mu muryango bashaka gukemura.

Ati “Inzu mu kuyitanga twari dufite ibindi bibazo dushaka gukemura, nari mfite inguzanyo n’ibindi bibazo mu muryango.”

Yahishuye kandi ko inzu ye atigeze ayigurisha umunyamakuru Antha, ahubwo byanyuze ku wundi mukinnyi bikekwa ko ari Byiringiro Lague (yanze kwerura ngo amuvuge).

Ati “ubundi ukuntu byagenze nta nubwo nigeze mfata inzu ngo nyigurishe ku munyamakuru Mucyo Antha, inzu ninjye wayiguze, mu kuyitanga nyitanga ari umwe mu bakinnyi ba APR FC nyihaye, ntabwo namuvuga amazina, ntabwo ari ngombwa, uwo mukinnyi nayihaye ni we wabashije kuyihereza Antha.”

Yavuze ko uyu mukinnyi yayiguze na Keddy ubundi na we ahita ayigurisha umunyamakuru Mucyo Antha ndetse ko nta n’ikibazo na kimwe yabigizeho kuko byanyuze mu nzira nyazo, gusa yemeje ko kuyibura byamugizeho ingaruka nto ariko na none yari igiye gukemura ibindi bibazo.

Yirenze ararahira avuga ko ibivugwa ko Lague yayihaye bitewe n’amafaranga yari amufitiye undi amubwira ko yamwongera amafaranga make bigahuriramo, Keddy yabihakanye avuga ko atari bwo buryo inzu ye yagiyemo ndetse ko nta n’ideni afitiye Lague nta n’iryo yigeze amugirira.

Yaboneyeho gusaba imbabazi ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko atazongera ukundi.

Ati “ikintu nasaba abayobozi ba APR FC, bose aho bava bakagera bambereye ababyeyi beza, abafana n’abo nabagarukaho ndabasaba imbabazi y’uko nabuze, y’uko nazize ibyo bintu byose n’abanyamakuru muri rusange kuko na bo barambuze, nsabye ubuyobozi bw’ikipe imbabazi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bakongera bakampa icyizere nk’icya mbere, bakampa amahirwe amwe gusa atagira aya kabiri, ibyambayeho ni amakosa kandi byarahagaze ntabwo nakwemera ko byongera kumbaho. Ndasaba kandi imbabazi umuryango wanjye.”

Nsanzimfura Keddy yasabye imbabazi avuga ko atazongera gukora amakosa nk’ayo yakoze bikaba byatuma urugendo rwe muri ruhago rujyaho akadomo.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]