Norway:Gad Rwizihirwa , yasohoye indirimbo ishishikariza abantu kujya mu murimo w’Imana batizigamye_Video

 

 

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad RWIZIHIRWA, yasohoye indirimbo itera umwete abantu wo gukora umurimo w’Imana batiganda yitwa “GENDA”.

Iyi ndirimbo nshya “Genda” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo gutera umwete buri wese ngo ahugukire kubwira abandi ubutumwa bwa Yesu Kristo, kuko Imana yiteguye gufasha mu buryo bwose abahugukira gukora umurimo wayo.

Uyu muhanzi Gad RWIZIHIRWA ukorera umurimo mu gihugu cya Norway, yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “HUMURA” ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abatakaje ibyiringiro, ubu akaba asohoye n’indirimbo “GENDA” mu buryo bwo gukomeza kubaka gutera umwete abakomeje guhugukira gukora umurimo w’Imana.

 

Iyi ndirimbo “GENDA” kimwe n’izindi ndirimbo ze ubu ushobora kuzireba no kuzumva unyuze kuri iyi link iri aha hasi.

Related posts

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye

Petero nzukira yongeye kuvuga ubusa”Danny Nanone yongeye kwatsa umuriro kuri Phil Peter barapfa iki?