Niyo yaba ariyo mahitamo yanyuma usigaranye muri iyi isi wa mukobwa dore ibintu udakwiye guha umusore cyangwa umugabo ubonetse wese

Muri rusange hari ibintu uba udakwiriye kwemerera uwari we wese bigendanye n’uko mubanye.Mu gihe ari umugabo cyangwa umusore urimo kugutereta hari uburyo ukwiriye kwitwara ndetse ukamwima ibintu 4 by’ingenzi.

1.Kumuha ubwisanzure bwawe: Umugabo ntabwo muziranye ,murahuye ashatse ko mukundana none arimo kumva ko yagutwara wese , wowe ugahagarika kwitekerezaho.Ibi ntabwo ugomba kubyemera ndetse ntabwo ukwiriye kumuha umwanya nagato.Niba ari n’umukunzi wawe , akwiriye kumenya ko nawe ufite ibyo ukora akaguha umwanya n’igihe.

2.Kumuha ntarengwa: Nibyo murakundana ariko burya nawe ufite amabanga yawe ukwiriye kugira mu gihe nta sezerano ryo kubana yari yaguha.Biba byiza iyo ugize uko ukora ibintu byawe nk’uko twabigarutseho haraguru.

 3.Ibyishimo byawe: Umusore mukundana ntabwo ugomba kumuha ibyishimo byawe byose , ntabwo ukwiriye kwiyibagirwa wowe ubwawe.Izi ngingo zose zirunganirana, imenye kandi wishimire uko uri.

 4.Uko wowe uteye: Hari ubwo azakubwira uburyo yifuza ko wajya utambuka, uko wajya wambara, uko wajya uvuga ndetse n’ibirimba akubwire n’uburyo wajya aryama.Yego kugirwa inama nibyiza ariko ntabwo akwiriye gutuma uta umwimerere wawe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.