Mu gihe wifuza umukunzi w’ukuri kandi ugukunda byanyabyo n’urukundo rwanyu rukaramba ita kuri ibi bintu tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Urukundo rujya aho urundi ruri kandi rwita kurundi.Urukundo rurizana kandi ufite urukundo aba afite amahoro muri we.Benshi bifuza gukunda kandi bagakundwa ariko ntabwo hafi ya bose bamenya uko baritwara cyangwa uko barahitamo urwo rukundo bifuza.Burya hari amategeko ndetse n’amabwiriza y’uko ushobora kwitwararika mu rukundo rukabona kuguhira.
Umuhanzi witwa John Lennon yararirimbye ati:” Icyo ukeneye ni urukundo gusa.Sibyo ? Byemere ukeneye urukundo kandi nawe ukarwitaho naryo rukabona kukwitaho”.Benshi muri mwe mukiri bato mwari muziko umunsi mwabaye abagabo cyangwa abagore mugashaka abagore/abagabo, muzangira ingo nziza cyane , nyamara mu kibagirwa ko ari naho hava amagorwa cyane aturuka kubyemezo by’urukundo.
Ijambo rigira riti:” Urukundo ni rwiza kandi ndifuza kurubamo”, ni inzozi za buri mwana ariko iyo akuze amenya icyo gukora.
1.Menya neza uburyo uganiriza uwo mwashakanye cyangwa mukundana.
Ibanga ryambere ry’urukundo rwiza ni ukuba abarurimo ari abahanga mukuganira cyangwa gusakaza imbamutima zabo kubo bihebeye.Abakundana bicara bakaganira , bakamenya uko bakemura amarangamutima yabo, abo bantu nibo babasha kugira urukundo rwiza.
2.Kwizerana, Niba ushaka kugira urukundo rwiza kandi rurambye, wo kabyarawe tekereza cyane ku kintu cyitwa icyizere.Izere uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ukomeze umwizere kandi ubimwereke.
3.Kumarana igihe, Wowe n’uwo mukundana mukeneye kumarana igihe runaka niba mushaka kugera kure murukundo rwanyu.Ningombwa ko mumarana igihe kandi mugakundana binyuze mu magambo meza mubwirana.
4.Kubahana, Kubana ni intwaro ikomeye kandi ikomeye cyane.Iyo abakundana bubahana ntaho umwanzi yaca.Uwo kubatanya ntaho yaturuka.Urukundo rwabo rwaramba kandi rukaramba cyane.Niba wifuza gukundana cyangwa kubana n’uwo muri kumwe akaramata ubahiriza inama tuguhaye.