Akenshi iyo umusore yatse urukundo umukobwa igisubizo cyiza aba ategereje kumva ni “Yego”,ariko ntabwo ari buri mukobwa wese uzasaba urukundo hanyuma akaguha igisubizo cya “Yego”.
Rimwe na rimwe Umukobwa hari igihe aba atakwiyumvamo,ariko nyuma akaza guhindura ibitekerezo bye maze akaza kuguha igisubizo cyiza,na none hariho igihe aba ashidikanya muri we,rimwe akwiyumvamo ubundi wapi,mbese bikagenda bisimburana,icyo gihe uzakira igisubizo cya “Oya”.Bityo nabahitiyemo niba watse urukundo umukobwa bimwe mu bimenyetso 5 bishobora kukwereka niba igisubizo ari “Yego”cyangwa “Oya”:
1.Uburyo agufata: Iyo umukobwa yishimira umuhungu,anezezwa nuko amusabye urukundo,ariko iyo atakwiyumvamo,iyo umusabye urukundo,uburyo abyakira 50/50 bihita bikwereka ko igisubizo aza kuguha Atari cyiza,muri macye iyo atakwiyumvamo arakureka ubundi ukamusohokana,mukagendana,ataraguha igisubizo cya Yego,ndetse akakureka ugasesagura amafaranga yawe unamuha n’impano z’igiye zitandukanye we icyo aba agamije ni ukugushyira hasi gusa.
2.Kuguhamagara kuri telephone: Iyo umukobwa wasabye urukundo akwiyumvamo,aragutelefona,akakwandikira n’ubutumwa bugufi,yewe akazajya acunga niba wamuhamagaye cyangwa hari ubutumwa bugufi wamwoherereje,Naho umukobwa wasabye urukundo iyo atakwiyumvamo uramuhamagara ntagufate yewe wamwoherereza n’ubutumwa bugufi ntagusubize,ubu bwoko bw’uyu mukobwa ashobora kuba yarakwemereye urukundo ku mpamvu ebyili-hari icyo akeneye agushakaho,cyangwa akaba yarabikwemereye bimutunguye kubera uburyo wamuhatirije.
3.Ibihe bidasanzwe: Iyo usabye umukobwa urukundo hanyuma akarukwemerera,rimwe na rimwe bizaba bitew n’ibihe bidasanzwe mwagiranye,cyangwa ibihe mwagiranye ubwo mu menyana bwa mbere,ariko naguha igisubizo cya “Oya”menya ko nta bihe mwagiranye byigeze bimushimisha.
4.Kumuhamagara kenshi: Umukobwa utagushaka umubonera kuri Telefone;rimwe na rimwe umuhamagara inshuro esheshatu zitandukanye zose hanyuma akabona ku kwitaba,uramuhamagara akagukupa,ubundi nabwo mwaba muri kuvugana akakwitabiraho undi muntu,uko umuhamagara kenshi ni nabwo ugenda umenya niba koko uwo mukobwa akwiyumvamo bitewe n’uburyo akwitwaraho kuri telephone.
5.Igisubizo azaguha ako kanya: Ahanini nuko abantu badakunze kubyitaho,ariko iyo usabye umukobwa urukundo ubundi akakubwira ngo “Nzabitekerezaho”nka 90% aba yemeye ahubwo icyo wowe uzaba usigaje nukugumya kumuba hafi,unashatse ntiwanazongera kumusaba igisubizo,Ariko nusaba Urukundo umukobwa hanyuma agahita agusubirizaho ati “Ntibyashoboka,mfite undi mukunzi”mbese agatangira kuguha impamvu zigiye zitandukanye,wimutaho umwanya w’ubusa kuko ntabwo aba akwiyumvamo nyine.