Niba umukunzi wawe afite iyi mico uzamenye ko asigaye aguca inyuma

Biragoye cyane kumenya neza niba umukunzi wawe aguca inyuma cyane cyane ko izo ngeso akenshi zitagakwiye ku bakundana cyane cyane ku bakobwa ahubwo zizwi cyane ku bahungu , ariko iyo witonze ukitegereza imyitwarire ye , umukobwa ubasha kumenya neza ko aguca inyuma.

Hagati ya babiri bakundana yaba ari umukobwa n’ umuhungu bakunze kugirana ibibazo bitandukanye gusa icyiza ku mwanya wa mbere n’ ikijyanye no gucana inyuma.

Rimwe na rimwe umuhungu yibaza niba umukobwa bakundana amuca inyuma akabiyoberwa.

Dore ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma:

1.Amara igihe kinini kuri telefone.

Uzatangazwa no kubona asigaye aara umwanya munini avugira kuri telefone kandi atari wowe ari kuvugisha, unusamzwe ari wowe mwavuganaga umwanya munini.

2.Asigaye akubonaho amakosa cyane.

Buri munsi akubwira ikosa wakoze , nta kintu ukora ngo ananirwe kukubwira ko wagikoze nabi, mbese mu maso ye wahindutse umunyamakosa kandi bitari bisanzwe.

3.Yahinduye imyitwarire.

Nubona umukobwa mukundana atangiye guhindura imyitwarire ye uzamenye ko hari impamvu ibimutera ishobora kuba ituruka ku wundi muhungu.

4.Asigaye akubeshya.

Yarasanzwe akubwiza ukuri ku bintu byose none ubu yatangiye kujya akubeshya kandi ukabibona , kubeshya ku bintu byoroshye ndetse no ku bikomeye.

5.Yahinduye imyambarire.

Hari imyambarire runaka wari umuziho ariko yarayihinduye kuko afite undi muhungu yiyereka atari wowe. Ya myenda yose yambaraga wakundaga ntakiyikoza.

6.Ntacyikubonera umwanya.

Mwari musanzwe muhura kenshi ariko ubu byarahindutse kuko nta mwanya acyikubonera , asigaye ahorana gahunda zidashira , n’ iyo mwapanze guhura ahita abyanga ku munota wa nyuma.

7.Ntagituma ufata telefone ye.

Uzatungurwa no kubona atagituma ufata telefone ye ndetse yewe n’ iyo uyifashe utabanje kubimubwira arakurakarira kuko aba atinya ko wabona amabanga abitse muri telefone ye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.