“Ni ubwenge si happiness” ibivugwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera Miss Burundi.

Kelly Ngaruka wabaye Miss Burundi 2022

Miss Burundi wa 2022 ni umukobwa mwiza witwa Kelly Ngaruko akaba yaregukanye rino kamba nyuma y’urugendo rukomeye yaciyemo mbere y’uko aba Miss dore ko ngo kubwe bitari byoroshye habe na gato.

Igikomeje kuvugisha abantu benshi si uko yabaye Miss Burundi 2022 ahubwo ni amateka afite mu masomo kuko yari arangije kaminuza muri Amerika aho yigaga ibigendanye n’imibare, byumvikana ko ubuhanga bwo ari ntashidikanywaho.

Hakomeje kwibazwa nimba mu Rwanda koko baba bagendeye ku buhanga, uburanga n’umuco cyangwa ahubwo haba hajemo n’ikindi kintu cya Happiness nk’uko byamaze gushinjwa umwe mu bari bakuriye abategura iri rushanwa akaba azwi nka Prince Kid.

Kelly Ngaruko akaba yararangije kwiga ibijyanye n’imibare muri kaminuza yo muri Amerika muri 2020, aho usibye ibi kandi akunda kwikorera kuko ari na rwiyemeza mirimo kuko avuga ko acyiga yakundaga ibintu bijyanye na Programming ( ibyerekeranye na Computer).

Ku bitekerezo byinshi bikomeje gutangwa n’abanyarwanda ni uko ubundi uyu nguyu ariwe ukwiriye kuba Miss kuko bigaragarako atanagwa mu mitego nkiy’abandi, kuko badatinya kubashinja ko babaye ba Miss bakiri n’abana.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]