“Ni Scandal! Boshye ari umukino ugamije kugumura abaturage” Mukura ntiyumva uko umukino ifitanye na Rayon Sports wakurwaho

Umuvugizi w’Ikipe ya Mukura Victory, Gatera Edmond yavuze ko kuburizamo umukino iyi kipe yateganyaga guhuramo na Rayon Sports ku munsi yise “Mukura Season Launch”, ari akarengane kuko bitubahirije amategeko ndetse ko nta tegeko na rimwe rihari ribuza ikipe gutegura igikorwa ku munsi wa Super Cup.

Ni ibikubiye mu byo uyu muvugizi yatangaje kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Kanama 2024 mu kiganiro yahaye Radio Salus, nyuma y’ibyari byatangiye kuvugwa nyuma ya kiriya cyemezo cya FERWAFA.

Ikibazo Umuvugizi yagihereye mu mizi, ndetse agaragaza ko ari igikorwa Mukura yari imaze iminsi itegura, kuko yabanje kuvugana n’Ikipe ya Vipers yo muri Uganda ngo ibe ari yo zizakina, gusa birangira bidakunze kuko iyo kipe yari ifite indi mikino yagombaga gukina imbere mu gihugu. Nyuma Mukura yaje gutungurwa no kuba umukino wayo na Rayon Sports yari yayemereye ko bakina, wahagaritswe.

Ati “Twaganiriye na Rayon Sports iza kutwemerera, itwemereye rero twandikira FERWAFA kuko iyo dutegura umukino wa gishuti tuyandikira tuyisaba abasifuzi kuko ubisaba mbereho iminsi itanu y’uko umukino uba. Twaje rero gutungurwa batubwira ko bitakunda. Impamvu baduhaye ni uko ngo umukino wacu utahuzwa na Super Cup.

Ingengabihe batwoherereje kuri Email igaragaza ko Umukino wa Super Cup wagombaga kuba taliki ku Cyumweru taliki 11 [Kanama 2024]. Iyo ubonye iyo ngengabihe ni ho utegura igikorwa cyawe, natwe twatangiye kwitegura ko igikorwa twagishyura taliki 10 tuzi ko Super Cup iri ku italiki 11.

Ariko noneho reka tubyirengagize tuvuge ko igikorwa kiri ku italiki 11. Mu mupira wacu w’u Rwanda mu mategeko agenga amarushanwa, nta tegeko na rimwe rihari ribuza ikipe gutegura igikorwa ku munsi wa Super Cup. Ubundi iyo wandikira umuntu wandika umumenyesha uti ‘Nshingiye ku ngingo iyi n’iyi, y’itegeko iri, rivuga ko,… turabamenyesha ko uyu mukino utaba’.”

Yavuze kandi ko kuba ari ibikorwa bibiri bizaba biri kubera ahantu hatandukanye, binagirwamo uruhare n’abantu batandukanye n’abasifuzi, ibi bitari bikwiriye kuba impamvu yo kubakuriraho umukino.

Yakomeje agira ati “Iyo nta kindi kibazo gihari, nta mpamvu ubundi bakagombye kutwandikira batubuza. Ndi kwibaza nti Mukura bushye ari umukino ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu, boshye ari umukino ugamije kugumura abaturage, boshye ugamije kwigaragambya; ni ikihe gikorwa cyabaye kibuza gukorerwa ku butaka bw’u Rwanda. Ni ibintu ubundi bikabaye bibaho, ni imwe muri ‘Scandal’ zibaye mu mupira.”

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho mu gihe FERWAFA yaba ibahagarariye burundu, yavuze ko afite icyizere cy’uko izabaha igisubizo cyiza, gusa biramutse byanze burundu bakicara bakareba igikurikiraho.

“Ku bwange sindi kwibaza ko biri buze kwanga kuko n’imyiteguro yo turayikomeje, ariko nibabyanga tuzongera twicare turebe itegeko ruhari wenda bazaba bashingiyeho, turebe ikitugonga, hanyuma turebe icyakorwa.”

Hagati aho, Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ikomeje imyitozo yitegura umukino iteganya gukinamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2024 mu birori byiswe “Mukura Season Launch”, nubwo FERWAFA yayimenyesheje ko bitazaba.

Umuvugizi wa Mukura, Gatera Edmond avuga ko bitumvikana gukuraho uyu mukino gusa, hari icyizere ko uyu mukino wazaba!
Mukura ntiratakaza icyizere cy’uko yakora ibirori yise “Mukura Season Launch”

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe